Abakinnyi babiri b’abanyarwanda babimburiye abandi gusinya mu makipe yabigize umwuga yo hanze y’Afrika,abo nu Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015,na Hadi Janvier wari Kapiteni wa Team Kalisimbi.
Aba bakinnyi ubu bamaze gusinya amasezerano y’umwaka mu ikipe yabigize umwuga (continental) yo mu gihugu cyo mu Budage,ikipe kandi isanzwe ikinamo umukinnyi Debesay Mekseb watowe nk’umunyafrika witwaye neza mu mwaka wa w014.
Usibye Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda,Hadi Janvier nawe yakoze andi mateka muri uyu mwaka yegukana umudari wa zahabu mu mikino nyafrika (All Africa games)
Kugeza ubu Hadi Janvier ku rutonde rukorwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) ari ku mwanya wa 10 muri Africa naho Nsengimana Jean Bosco uri no ku rutonde rw’abakinnyi 20 bazatoranywamo umukinnyi wa mbere muri Africa 2015,ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa UCI muri Africa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Good mutekereze nejo hazaza kuko abo bari gusaza kandi bibaye byiza byahoraho iteka