Niyonshuti Adrien araserukana ibendera ry’u Rwanda mu mikino Olempike

Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien niwe uraza gutwara ibendera ry’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino Olempike iri kubera mu mujyi London mu gihugu cy’Ubwongereza.

Niyonshuti Adrien watorewe kuba kapiteni w’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino itandukanye, niwe uraza kuba atwaye ibendera ry’u Rwanda muri uyu muhango wo gufungura iyi mikino uraza gutangira kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012 saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Niyonshuti yatangaje ko kuba agiye guhagararira u Rwanda muri iyi mikino ari ishema kuri we, ati “ ni ishema rikomeye kuba ari njye ugiye kuyobora ikipe no guhagarari igihugu cyanjye muri iyi mikino.”

Biteganyijwe ko Niyonshuti namara guhagararira u Rwanda muri iyi muhango ari busubire mu gihugu cy’Ubusuwisi gukomeza gukora imyitozo mbere yo gutangira amarushanwa aho we azasiganwa mu byumweru bibiri.

Abandi bakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino harimo Niyomugabo Jackson n’Agahozo Alphonsine bakina umukino wo koga, Kajuga Robert wiruka muri metero 10.000, Uwase Sekamana Fred Yannick ukina jido (judo) ndetse na Mvuyekure Jean Pierre hamwe na Mukansanga Claudette biruka marato.

Uretse Niyonshuti, abandi bakinnyi bacumbikiwe mu mujyi wa London aho bari kwitegura guhatana imidari itandukanye mu mikino bakina.

Iyi mikino Olempike 2012 ibaye ku nshuro ya 30 izitabirwa n’abakinnyi basaga 10,000 baturutse mu bihugu 205 bazahatanira imidari itandukanye kuva tariki 27/07/2012 kugeza tariki 12/08/2012.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka