Kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo 2015, abasiganwa muri Tour du Rwanda baranyura muri aka karere mu rugendo rusorerzwa mu karere ka Nyanza.
Habimana Justin, umwe mu baturage bo muri aka karere, avuga ko bishimira Tour du Rwanda, kuko ari ryo rushanwa ryonyine abahatuye babasha kubona, kuko nta yindi mikino mpuza makipe ku rwego rw’ababigize umwuga ihagera.
yagize ati "Iyo iba imara igihe kirekire tukirebera nubundi niryo siganwa batuzaniye aha ryonyine."
Abaturiye umuhanda n’abandi bakora imirimo itandukanye irimo gutwara abagenzi ku magare, bavuga ko biteguye gufana ikipe y’u rwanda, kuko bazi ko irimo kwitwara neza.
Kuva saa moya n’igice z’igitondo hagiye hagaragaraga abaturage mu dutsiko bahagaze ku nkengero za kaburimbo, bategereje amagare ko atambuka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni iraguha jean cloude i kigali kicukiro rwanda nibyiza ko tour du rwanda yajyihora iba kuko itezimbere abanyarwanda muri rusange