Ndayisenga atwaye agace Rwamagana-Musanze ahita ayobora isiganwa

Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara yambitswe umupira w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka Rwamagana-Musanze kuri uyu wa 18/11/2014; bikaba bigaragaza ko uyu mwaka Abanyarwanda biteguye Tour du Rwanda ku rwego rwo hejuru.

Uyu musore yegukanye aka gace kareshya na kilometero 151 nyuma y’uko undi Munyarwanda Hadi Janvier ari we wari umaze iminsi ibiri yambaye umwenda w’umuhondo kuva Tour du Rwanda 2014 yatangira.

Byari ibyishimo kuri Valens ubwo yari ageze i Musanze ari uwa mbere.
Byari ibyishimo kuri Valens ubwo yari ageze i Musanze ari uwa mbere.

Kuri uyu wa kabiri, ibirometero 10 by’umukino byarangiye umunya Marooc Marouane ari we uri imbere, mu gihe Nsengimana Jean Bosco yari amukurikiye aho hafi. Uko intera yagendaga yiyongera, ni nako abanya Eritrea batangiraga kuza imbere y’abandi nubwo umunya Marooc Mouhsine Lahsini yagiye abajyaho imbere gato.

Ku birometero 96 ni bwo Abanyarwanda batangiye gushaka kuza imbere ubwo Hadi Janvier afatanyije na Bonaventure Uwizeyimana batangiye kuyobora abandi mu gikundi cyarimo abasiganwa benshi.

Abasore b'ikipe y'u Rwanda bakomeje kugendana.
Abasore b’ikipe y’u Rwanda bakomeje kugendana.

Ubwo inzira yari igeze ku birometero 127, Abanyarwanda batangiye kuba bensi mu gikundi cyari kiyoboye inzira, igikundi cyari cyanagezemo Ndayisenga Valens wegukanye aka gace mu mwaka ushize.

Uyu Valens Ndayisenga yiyomoye kuri bagenzi be ubwo hari hasigaye ibirometero 30 ndetse kuva ubwo ntibongera kumubona kugeza ageze i Musanze ari uwa mbere, aho yasize uwamukurikiye Debesay Mekseb (wegukanye agace k’ejo) umunota n’amasegonda 18.

Debesay wegukanye agace k'ejo ni we wabaye uwa kabiri.
Debesay wegukanye agace k’ejo ni we wabaye uwa kabiri.

Uretse gutwara aka gace, Ndayisenga Valens yanambitswe umwenda w’umuhondo nk’uyoboye isiganwa kugeza ubu ubariye hamwe uduce dutatu tumaze gukinwa, anahemberwa kuba umusore ukiri muto witwaye neza, ahemberwa kandi kuba umunyarwanda uza imbere y’abandi, ibihembo byose bihwanye n’amadorali 1240 (868 000 Frw) umunya Eritrea ni we wahembwe nk’uwitwaye neza ahazamuka.

Isiganwa riri buze gukomeza kuri uyu wa gatatu hirukwa ibirometero 123 bizava i Musanze byerekeza i Muhanga mu nzira izanyura i Kigali.

Ndayisenga Valens ahembwa nk'uwatwaye agace Rwamagana-Musanze.
Ndayisenga Valens ahembwa nk’uwatwaye agace Rwamagana-Musanze.

Uko bakurikiranye kuri uyu wa kabiri

1. Ndayisenga Valens Rwanda Karisimbi Rwa 04h01’11’’

2. Debesay Mekseb Bike Aid - Ride For Help Eri 04h02’29’’

3. Biziyaremye Joseph Rwanda Karisimbi Rwa 04h02’29’’

4. Ghebreizgabhier Amanuel Eri19940817 As.Be.Co Cycling Team Eri 04h02’29’’

5. Yemane Bereket Eri19871127 Eritrea Eri 04h02’29’’

6. Nsengimana Jean-Bosco Rwanda Karisimbi Rwa 04h02’29’’

7. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 04h02’29’’

8. Mraouni Salaeddine Maroc Mar 04h02’29’’

9. Amanuel Million Eritrea 04h02’29’’

10. Debretsion Aron As.Be.Co Cycling Team 04h02’29’’

Ndayisenga yanahawe igihembo cy'umunyarwanda witwaye neza.
Ndayisenga yanahawe igihembo cy’umunyarwanda witwaye neza.

Uko bakurikirana muri rusanjye

1. Ndayisenga Valens Rwanda Karisimbi Rwa 06h32’14’’

2. Nsengimana Jean-Bosco Rwanda Karisimbi Rwa 06h33’13’’

3. Biziyaremye Joseph Rwanda Karisimbi Rwa 06h33’17’’

4. Debesay Mekseb Bike Aid - Ride For Help Eri 06h33’17’’

5. Buru Temesgen Ethiopia Eth 06h33’22’’

6. Ghebreizgabhier Amanuel Eri19940817 As.Be.Co Cycling Team Eri 06h33’23’’

7. Debretsion Aron As.Be.Co Cycling Team Eri 06h33’23’’ ’’

8. Uwizeyimana Bonaventure Rwanda Karisimbi Rwa 06h33’26’’

9. Amanuel Million Eritrea Eri 06h33’26’’ ’’

10. Yemane Bereket Eri19871127 Eritrea Eri 06h33’27’’ 01’13’

Kalisimbi ikomeje kuza ku isonga muri iri siganwa.
Kalisimbi ikomeje kuza ku isonga muri iri siganwa.
Hadi Janvier (wambaye umupira w'umuhondo) ni we wakoreye bagenzi be kuri uyu munsi.
Hadi Janvier (wambaye umupira w’umuhondo) ni we wakoreye bagenzi be kuri uyu munsi.
Valens yaje kubanyura mu rihumye arigendera.
Valens yaje kubanyura mu rihumye arigendera.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bravo bravo basore nimukomerezaho turabashyigikiye cyaneeee mubasige muri tour du Rwanda nimujya nohanze bajye babatinya kandi bizatuma nabato barushaho gukunda uyu mukino noneho ubutaha tuzabe dufite amakipe menshi.aho gushakishiriza muri football gusa nayo mbona igenda yanga.kugeza nubu impamvu itaramenyekana njyewe ndabakurikirana cyane kandi ndabashyigikiye.

SAM VALERY yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Urwanda Oyeeee... Abanyarwatwese,tubarinyuma100%100,nimukamezanyubutwarimwatangiranye,burigihe Turabasenger’iyomuhagurutse.

Habanabakize Thomas yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka