Ndayisenga Valens yongeye kwanikira abandi muri Shampiona y’amagare

Umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye kwerekana ko akiyoboye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Shampiona y’igihugu y’amagare yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu

Mu gace ka mbere ka shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare kabereye i Nyamata ho mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/06/2015, aho abasiganwa basiganwaga buri mukinnyi ku giti cye,umukinnyi Valens Ndayisenga usanzwe ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs yo mu karere ka Rwamagana, yitwaye neza aho yaje ku mwanya wa mbere asize abakinnyi barenga 50 bari bahanganye.

Valens Ndayisenga wasesekaye i Nyamata ari ku mwanya wa mbere
Valens Ndayisenga wasesekaye i Nyamata ari ku mwanya wa mbere

Iri rushanwa byari biteganijwe ko ryitabirwa n’abakinnyi 54 ariko siko byaje kugenda kuko hari abakinnyi batabashije kuryitabira barimo umukinnyi ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afrika y’epfo ariwe Adrien Niyonshuti,ndetse na Ruhumuriza Abraham usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’amagare.

Dukuzumuremyi Ali waje imbere mu bakiri bato
Dukuzumuremyi Ali waje imbere mu bakiri bato
Hadi Janvier wari witezweho byinshi yagize ikibazo cy'igare ariko ntibyamubujije gusoza amwenyura
Hadi Janvier wari witezweho byinshi yagize ikibazo cy’igare ariko ntibyamubujije gusoza amwenyura

Kuri uyu wa gatandatu,abasiganwa mu bakiri bato bahagurutse i Nyamata berekeza mu Biryogo (itari iya Kigali) maze basoreza i Nyamata imbere y’akarere ka Bugesera ku ntera y’ibilometero 25.

Valens yambikwa umwenda umwenda w'uwambaye uwa mbere utangwa na COGEBANQUE
Valens yambikwa umwenda umwenda w’uwambaye uwa mbere utangwa na COGEBANQUE

Abasiganwa mu cyiciro cy’abakuru bahagurutse i Nyamata berekeza ahitwa Ramiro maze nabo basoreza i Nyamata imbere y’akarere ka Bugesera,aho birukanse intera igera ku bilometero 38.

Valens Ndayisenga ukomeje kwigaragaza mu Rwanda ndetse no hanze
Valens Ndayisenga ukomeje kwigaragaza mu Rwanda ndetse no hanze

Iri rushanwa ryaje kurangira Dukuzumuremyi Ali yanikiye abakiri bato (Juniors) maze mu bakuru Valens Ndayisenga umaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’Ubusuwis aza ku mwanya wa mbere.

Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa, ni kuri iki cyumweru taliki ya 28/06/2015,aho abasiganwa baza guhaguruka kuri Stade Amahoro ku i Saa tatu za mu gitondo berekeza i Huye ku ntera isaga ibilometero 120.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutugezeho urutonde rwukuntu bakurikiranye icumi bambere

peter yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka