Ndayisenga Valens aje ku mwanya wa kabiri ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika

Umunyarwanda w’imyaka 20 Ndayisenga Valens, ni we wegukanye umwanya wa kabiri mu bakinnyi batarengeje imyaka 23, basiganwaga ku giti cyabo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2 muri shampiyona ya Afurika y’amagare ikomeje kubera muri Afurika y’epfo.

Kuri uyu wa gatatu abakinnyi bakinaga basiganwa n’igihe mu bakuru(abakobwa n’abahungu) ndetse n’abatarengeje imyaka 23, ariko buri mukinnyi akina ku giti cye(Course contre la montre individual). ). U Rwanda rwari ruhagarariwe na Niyonshuti Adrien mu bakuru, Ndayisenga Valens mu batarengeje imyaka 23 na Girubuntu Jeanne D’Arc mu bakobwa.

Valens yatumye ibendera ry'u Rwanda rizamurwa muri Afurika y'epfo
Valens yatumye ibendera ry’u Rwanda rizamurwa muri Afurika y’epfo
Girubuntu Jeanne d'Arc yari umwe mu basiganwe kuri uyu wa kabiri
Girubuntu Jeanne d’Arc yari umwe mu basiganwe kuri uyu wa kabiri

Ndayisenga Valens wasiganwaga mu batarengeje imyaka 23 yaje gukoresha iminota irindwi n’amasegonda icyenda(1h 7’9”) mu nzira yo kuri uyu wa gatatu aho yaje ku mwanya wa kabiri muri icyi cyiciro inyuma y’umunya Eritrea Merhawi Kudus wakoresheje 1h 5’8”. Adil Barbari ukomoka muri Nigeria ni we waje ku mwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 23 akoresheje 01h10’2”.

Muri rusanjye, umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot aza ku mwanya wa kabiri akoresheje 01h30:22’ mu gihe umunya Afurika y’epfo Reinhardt Jans Van Rensburg yaje ku mwanya wa gatatu. Adrien Niyonshuti wasiganwaga mu bakuru we yegukanye umwanya wa munani muri iki cyiciro ndetse n’uwa 10 muri rusanjye.

Mu bakobwa Girubuntu Jeanne d’Arc yashoboraga na we guhabwa umudari, iyo ataza kuyoba ubwo hari hasigaye igihe gito ngo agere aho barangiriza, byatumye aza ku mwanya wa gatanu.

Rukara nkuko bamwita yabanje kumva inama z'umutoza Jonathan Boyer mbere yo guhatana n'abami ba Afurika
Rukara nkuko bamwita yabanje kumva inama z’umutoza Jonathan Boyer mbere yo guhatana n’abami ba Afurika

Iyi mikino ikaba ikomeje kubera muri Afurika y’epfo aho izasozwa ku wa gatandatu tariki 14/2/2015. Kuri uyu wa kane, ku wa gatanu ndetse n’umunsi wanyuma w’iyi mikino, abasiganwa bazakinira mu muhanda mu makipe yabo(road race).

Ikipe y’u Rwanda yazaga kumwanya wa kabiri muri Afurika mbere y’iyi mikino yo muri Afurika, ifite inshingano zo gukora ibishoboka ntitakaze imyanya myinshi muri iyi shampiyona nyafurik, bityo ikomeze guhatanira kuzarangiza uyu mwaka wa 2015 iri mu makipe ane ya mbere kuri uyu mugabane, byayihesha itike yo kujya mu mikino olimpike ya Rio de Janeiro muri 2016.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mukomereze aho muheshe ishema igihugu cyacu.

Niyonsaba Joseph yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Team Rwanda Turayishyigikiye Twe Nkabanyarwanda!Ikomeze Iheshe Ishema Igihugu Muri Rusange

Safari Etienne yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Keep it up valens! May God help you to go farword as well as to break different records!

UWIMANA Philippe yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Imana ibane na team Rwanda gusa ibikorwa biravuga singombwa ubuse Minister ya sport wagize ngo haricyo izabihera ntiyamariye mubidafite umumaro kandi haribyigaragaza.Basore bacu turabashyigikiye na president wacu Bayingana Aimable.Amahirwe masa.

Nsanzineza Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

bravo team rwanda

roger yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka