Ndayisenga Valens afite imbaraga zirenze gutwara Tour du Rwanda -Jonathan Boyer

Nyuma yo kwegukana umudari wa Silver mu mikino Nyafurika ibera muri Afurika y’epfo, umutoza Jonathan Boyer asanga umukinnyi Valens Ndayisenga afite Impano idasanzwe mu mukino w’Amagare.

Ku wa gatatu tariki ya 11/02/2015 wari umunsi wa gatatu w’amarushanwa nyafurika ari kubera I Pietermatzburg mu ntara ya Kwazulu Natal muri Afurika y’Epfo, aho umunyarwanda Ndayisenga Valens yongeye kugaragaza ubushobozi mu mukino w’amagare yegukana umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akoresheje igihe kingana n’isaha imwe n’iminota irindwi n’amasegonda icyenda.

Ndayisenga yatwaye umudari wa Silver abaye uwa kabiri mu bakinnyi batarengeje imyaka 23.
Ndayisenga yatwaye umudari wa Silver abaye uwa kabiri mu bakinnyi batarengeje imyaka 23.

Nyuma yo kwegukana uyu mudari, Umutoza we amubonamo imbaraga ziruta izo yari afite umwaka ushize ubwo yatwaraga Tour du Rwanda 2014.

Umutoza ati “iki ni ikintu gikomeye tubashije kugeraho, kandi birahamya bidasubirwaho ko abakinnyi bacu bagenda batera imbere umunsi ku munsi, by’umwihariko umusore Ndayisenga Valens ari kugaragaza ko afite imbaraga zirenze izo yari afite umwaka ushize kuba abasha guhangana n’abakinnyi babigize umwuga kandi bahora bafite amarushanwa buri cyumweru, ibi bikaba byerekana ko valens afite ejo hazaza heza cyane cyane ko akiri muto kandi akaba agifite byibuze undi mwaka agisiganwa mu batarengeje imyaka 23”.

Ndayisenga yanabaye uwa 7 muri rusange.
Ndayisenga yanabaye uwa 7 muri rusange.

Aimable Bayingana, Perezida w’ihuriro ry’umukino w’amagare mu Rwanda nawe atangaza ko abona Ndayisenga afite izina rimaze gukomera ndetse akaba anafite amahirwe yo kuba yajya mu makipe akomeye.

Yagize ati “Ibi biratwereka ko ibyo twakoze bitanga umusaruro kandi abakinnyi bacu bamaze kugera ku rwego rwo hejuru, kuba twaje mu myanya icumi ya mbere, tugatwara umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23, kandi ubu izina Valens ni izina rimaze gukomera aho yahanganye n’abakinnyi bakomeye kandi babigize umwuga bikaba binamuha amahirwe y’uko mu minsi iri imbere azaba abarusha ndetse akanakina mu makipe akomeye”.

Umutoza Jonathan Boyer avuga ko Ndayisenga afite imbaraga zirenze gutwara Tour du Rwanda.
Umutoza Jonathan Boyer avuga ko Ndayisenga afite imbaraga zirenze gutwara Tour du Rwanda.

Usibye gutwara umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23, Ndayisenga yanabaye uwa 7 muri rusange aho yaje inyuma y’abakinnyi b’ibihangange basanzwe bakina nk’ababigize umwuga barimo mu makipe akomeye ndetse yitabira na tour de France barimo Tsgabu Grmay, ukina mu ikipe ya lampre-Merida yo mu Butaliyani, Daniel Teklehaimanot wavuye muri Orica GreenEDGE ubu akaba akinira MTN-Qhubeka, Reinhardt Janse van Rensburg ukinira MTN Qhubeka ndetse na Rafaa Chtioui wakiniye Europcar ubu akaba ari muri Skydive Dubai pro Cycling Team.

Iri rushanwa riraza gukomeza kuri uyu wa kane aho u Rwanda ruza kuba ruhagarariwe na Mugisha Samuel w’imyaka 17 usiganwa mu cyiciro cy’abato, naho ku wa gatanu hakazasiganwa abakobwa gusa aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Girubuntu Jeanne d’Arc waje ku mwanya wa gatanu ku munsi w’ejo maze rikazasozwa ku wa Gatandatu.

Sam IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Valens Turamushigikiye.

Niyorumuri Jean Sauveur yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Twese tumushyigikire kuko ahesha ishema igihugu cyacu

claude yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Uwo Musore Turamushigikiye Reta Yacu Nishire Imbaraga N’ubushobozi Mumukino Wamagare Kuko Niyo Iri Gutanga Umusaruro

Nzwinimana Come yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

komerezaho

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

komerezaho

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka