Nathan Byukusenge niwe Munyarwanda uri imbere muri Tour du Maroc

Nathan Byukusenge uza ku mwanya wa 45 mu bakinnyi 155, ni we uza ku mwanya wa mbere mu Banyarwanda bari mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc rigeze ku cyiciro cyaryo cya gatandatu.

Urutonde rw’agatenyo rwashyizwe ahagaragara tariki 27/03/2012 ubwo abasiganwa bari barangije icyiciro cya gatanu, rugaragaza ko Nathan Byukusenge aza ku mwanya wa 45, Joseph Biziyaremye aza ku mwanya wa 88, Nicodem Habiyambere akaza ku mwanya wa 98.

Abraham Ruhumuriza ufite ibigwi muri Tour du Rwanda, bigaragara ko yasubiye inyuma, kuko muri Tour du Maroc ari ku mwanya wa 100, Emile Bintunimana ari ku mwanya wa 102 naho Gasore Hategeka akaza ku mwanya wa 106.

Kugeza ubu Umunyafurika y’Epfo, Reinardt Janse van Rensburg, ni we ukomeje kuza imbere y’abandi akaba amaze gukoresha amasaha 14 iminota 42 n’amasegonda 7.

Janse, uhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa akurikiwe n’umunya-Maroc na we ufite amateka mu gusiganwa ku magare, Adil Jelloul. Ku mwanya wa gatatu hari umunya- Bulgaria, Ivaïlo Gabrovski.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka