Karongi irongera kubona isiganwa ry’amagare kuri uyu wa gatandatu

Nyuma y’igihe kinini nta siganwa ry’amagare babona,abatuye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu baraza kwakira isiganwa ry’amagare riva i Muhanga ryerekeza mu karere ka Karongi

Ku nkunga ya Cogebanque na Skol,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015,abakinnyi bo mu makipe yose y’umukino w’amagare barerekeza mu burengerazuba bw’u Rwanda gusiganwa mu irushanwa ryiswe ‘ Western Circuit’,

Amakipe yose abarizwa muri FERWACY azaba yabukereye
Amakipe yose abarizwa muri FERWACY azaba yabukereye

Iri Siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda aho rije ari isiganwa rya gatandatu mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup 2015,aho buri kwezi byibuze haba isiganwa rimwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera amarushanwa.

Abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Muhanga saa yine (10h00) berekeze mu mujyi wa Karongi ku ntera y’ibirometero 80 (80km).hakazasiganwa abakinnyi bo mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy ariyo Benediction Club,Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cine Elmay y’i Nyamirambo, Huye Cycling Club for All yo mu karere ka Huye, Fly y’i Gasabo na Kiramuruzi Cycling Club.

Andi masiganwa amaze kuba muri Rwanda Cycling Cup 2015:

1. Kivu Race, yegukwanwe na Aleluya Joseph (Amis Sportifs)

2. Race to Remember, yagukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)

Hadi Janvier umaze kwegukana amasiganwa abiri muri atandatu
Hadi Janvier umaze kwegukana amasiganwa abiri muri atandatu

3. National Championships (ITT),yegukanwe na Ndayisenga Valens(Amis Sportifs

Valens Ndayisenga yegukanye isiganwa ryabereye i Nyamata
Valens Ndayisenga yegukanye isiganwa ryabereye i Nyamata

National Championships (Road Race),yegukanwe na Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)

Biziyaremye Joseph wegukanye shampiona y'igihugu 2015
Biziyaremye Joseph wegukanye shampiona y’igihugu 2015

4. Race for Culture, yegukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)

5. Northern Circuit,yagukanwe na Nsengimana Bosco(Benediction Club)

Nsengimana Bosco wegukanye Northern Circuit
Nsengimana Bosco wegukanye Northern Circuit

Nyuma y’amarushanwa yose ya Rwanda Cycling Cup (Tour du Rwanda ntibarizwa muri aya marushanwa) hazahembwa umukinnyi wa mbere mu Rwanda muri 2015 hagendewe ku manota atangwa muri buri siganwa,aho kugeza ku masiganwa amaze kuba,abakinnyi barimo Aleluya Joseph na Nathan Byukusenge bari mu bakomeje kugenda baza mu myanya y’imbere.

Abakinnyi 10 ba mbere kugeza ubu

1 ALELUYA JOSEPH (AMIS SPORTIFS)
2 BYUKUSENGE NATHAN (BENEDICTION)
3 HAKUZIMANA (BENEDICTION )
4 UWIZEYIMANA BONAVENTURE (BENEDICTION)
NDAYISENGA VALENS (AMIS SPORTIFS)
6 GASORE HATEGEKA (BENEDICTION)
7 RUHUMURIZA ABRAHAM (CCA)
8 RUKUNDO HASSAN (FLY)
9 MUPENZI AIMEE (BENEDICTION)
10 UWIZEYIMANA OMAR (AMIS SPORTIFS)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka