Irushanwa ryo Kwita Izina rizitabirwa n’amakipe 10

Amakipe icumi aturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’Afurika niyo yarangije kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Kwita Izina Cycling Tour’ riteganyijwe kuba tariki 09-10/06/2012.

Ibihugu bizaba bihagarariwe muri aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya kane ni Algeria, Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uburundi na Uganda; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Uretse u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, ikindi gihugu kizaba gihagarariwe n’amakipe arenze imwe ni Kenya ifite amakipe abiri. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’Akagera, iya Muhabura n’iya Karisimbi.

Abitabiriye Kwita Izina Cycling Tour muri 2010.
Abitabiriye Kwita Izina Cycling Tour muri 2010.

Umunyarwanda Byukusenge Nathan niwe waritwaye bwa mbere muri 2009, Ruhumuriza Abraham aritwara muri 2010 naho umwaka ushize ritwarwa n’umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot.

Kwita Izina Cycling Tour itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB). Kuva mu 2010, Kwita Izina Cycling Tour yashyizwe ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare kw’Isi (UCI).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka