Hadi Janvier ku mwanya wa kabiri mu gace gasoza Tour International cycliste d’Annaba

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Amagare, Hadi Janvier akomeje kwitwara neza mu marushanwa ari kubera mu gihugu cy’Algerie (Grand Tour d’Algerie) aho yaje ku mwanya 2 mu gace gasoza isiganwa rya Tour international d’Annaba.

Irushanwa rya Grand Tour d’Algerie rigizwe n’amarushanwa anyuranye 11 (Tour international d’Annaba ikaba rimwe muri yo) ndetse amwe muri yo nayo akagira uduce dutandukanye.

Ku wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2015, abasiganwa bahagurutse Annaba berekeza Seraidi, urugendo rureshya na kirometero 117.

Hadi aherutse no kwegukana Grand Prix d'Oran.
Hadi aherutse no kwegukana Grand Prix d’Oran.

Umunya Algeria Hichem Chaabane niwe waje gusoza isiganwa ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 6 n’amasegonda 6, maze umunyarwanda Hadi Janvier aza amukurikiye akoresheje amasaha 3 iminota 9 n’amasegonda 14, ku mwanya wa gatatu haza Ayoub Karrar nawe w’umunya Algeria wakoresheje Amasaha 3 iminota 9 n’amasegonda 43.

Abandi banyarwanda baje hafi ni Bonaventure Uwizeyimana waje ku mwanya 8 akoresheje amasaha 3 iminota 12 n’amasegonda 7, naho Joseph Biziyaremye aza ku mwanya 9 akoresheje amasaha 3 iminota 12 n’amasegonda 7.

U Rwanda rwari ruhanganye n'abanya Erithea.
U Rwanda rwari ruhanganye n’abanya Erithea.

Iri rushanwa ryarangiye umunya Algeria Hichem Chaabane ariwe uri ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 11 iminota 55 amasegonda 31.

Urutonde rusange muri Tour international d’Annaba

1. Chabane Hichem (Algeria) 11h55’31’’
2. Hanachi Abdelbasset (Algeria) 11h58’42’’
3. Bechlaghem Abderrahmane (Algeria) 12h00’18’’
7. Uwizeyimana Bonaventure (Rwanda) 12h03’25’’
11. Mekseb Debesay (Eritrea) 12h04’30’’
15. Hadi Janvier (Rwanda) 12h06’41’’
22. Biziyaremye Joseph (Rwanda) 12h16’51’’

Muri iri rushanwa kandi abandi basore b’abanyarwanda barimo Ndayisenga Valens wagize ikibazo cy’uburwayi, Nsengimana Jean Bosco na Karegeya Jeremie ntibabashije kurangiza iri siganwa.

Team Rwanda ivuye muri Cameroun.
Team Rwanda ivuye muri Cameroun.

Usibye iyi kipe iri kwitabira aya marushanwa abera mu gihugu cy’Algeria (Grand Tour d’Algerie), indi kipe yari ihagarariye u Rwanda mu gihugu cya Cameroun yasesekaye i Kigali ivuye mu irushanwa rya Tour du Cameroun, aho Umukinnyi w’u Rwanda Bintunimana Emile yegukanye umwanya wa 3, Hakuzimana Camera aba uwa 1 mu batarengeje imyaka 23, mu gihe u Rwanda kandi rwabaye urwa 1 ku rutonde rusange (classement par équipes).

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakomeze baduhagararire neza maze bese ibigwi tuhazamukire natwe

gaga yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka