Hadi Janvier aracyayoboye isiganwa, umunya Erithrea yageze i Ngoma ari imbere

Numero ya mbere mu magare muri Afurika, Debesay Makseb ni we utwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2014, aho kuri uyu mbere tariki ya 17/11/2014 abasiganwa bagenze ibirometero 96.4 mu muhanda Kigali-Ngoma, uyu munya Erithrea akaba yabirangije akoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 37 (2h36’37”).

Yari inzira nshyashya mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, inzira abanya Ethiopie bakomeje kuza imbere n’ubwo byarangiye nta n’umwe uje mu b’imbere ubwo amagare yageraga Ngoma.

Iyi nzira ariko ntabwo yahiriye abanya Afurika y’epfo kuko umukinnyi wabo wari waritwaye neza kuri iki cyumweru, Roan Du Ploy byarangiye avuye mu irushanwa burundu nyuma yo kugira ikibazo ubwo hari hamaze kugendwa ibirometero bitanu.

Abakinnyi benshi bagereye i Ngoma icyarimwe.
Abakinnyi benshi bagereye i Ngoma icyarimwe.

Abanyarwanda muri rusange bagerageje kwitwara neza n’ubwo umusore muto Ndayisenga Valens yatobokesheje ipine ry’igare ariko ntibimubuze kurangiza mu ba mbere kuri uyu munsi ufatwa nk’intangiriro ya nyayo ya Tour du Rwanda ya 2014.

Umunyarwanda wageze i Ngoma ari uwa mbere yabaye Bonaventure Uwizeyimana waje ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwo kuri uyu munsi, gusa akaba yakoresheje ibihe bingana n’iby’umunya Erithrea ukinira Bike Aid y’abadage watwaye isiganwa.

Hadi Janvier wambitswe umupira w’umuhondo kuri iki cyumweru ni we n’ubundi ukiri imbere ku rutonde rusange agakurikirwa n’abandi banyarwanda bane badatandukanye cyane ku bihe. Umunya Erithrea wundi, Depretsion Aron yaje guhemberwa kwitwara neza ahazamuka.

Hadi Janvier akomeje kuyobora isiganwa.
Hadi Janvier akomeje kuyobora isiganwa.

Isiganwa rizakomeza kuri uyu wa kabiri aho abasiganwa bazahaguruka i Rwamagana saa mbiri n’igice berekeza i Musanze mu nzira y’ibirometero 151 na metero 500.

Uko abakinnyi bakurikiranye kuri uyu wa mbere:

1. Debesay Mekseb Team Bike Aid 02h:26’37”
2. Deprettsion Aron Team As. Be. Co 02h:26’37”
3. Afewerki Aron Eritrea 02h:26’37”
4. Dawit Haile Eritrea 02h:26’37”
5. Buru Temesgen Ethiopie 02h:26’37”
6. Uwizeyimana Bonaventure Rwanda Kalisimbi 02h:26’37”
7. Nel Dirk Marooc 02h:26’37”
8. Saber Lahcen Eritrea 02h:26’37”
9. Yemane Bereket As. Be. Co 02h:26’37”
10. Welderfiel Yohannes Eritrea 02h:26’37”

Debesay Makseb, numero ya mbere muri Afurika akomeje kongerera amanota mu Rwanda.
Debesay Makseb, numero ya mbere muri Afurika akomeje kongerera amanota mu Rwanda.

Uko bakurikirana muri rusange:

1. Hadi Janvier Rwanda Kalisimbi 2h30’41”
2. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 2h30’43”
3. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 2h 30’ 44”
4. Uwizeyimana Bonaventure Rwanda Kalisimbi 2h30”45”
5. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 2h30’48”
6. Debesay Mekseb Team Bike Aid 2h30’48”

Abanyarwanda bakomeje gufashanya muri iri siganwa.
Abanyarwanda bakomeje gufashanya muri iri siganwa.
Depretsion yahembewe kwitwara neza ahazamuka.
Depretsion yahembewe kwitwara neza ahazamuka.
Ndayisenga (wambaye umupira wa Soras) yatobokesheje igare bituma agera i Ngoma agaragaza akababaro.
Ndayisenga (wambaye umupira wa Soras) yatobokesheje igare bituma agera i Ngoma agaragaza akababaro.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hadi nakomereze aho aduheshe agaciro abanyarwanda twifurije abanyarwanda kurangiza neza byumwihariko ABASASHWARA HADI GASORE HATEGEKA.

OSCAR THEO COGA yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka