Emile Bintunimana yarangije isiganwa ‘Tour du Congo’ ari ku mwanya wa kabiri

Umukinnyi w’u Rwanda Bintunimana Emile, yegukanye umwanya wa kabiri mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ‘Tour du congo’ ryasojwe ku wa kane tariki ya 27/06/2013.

Nyuma y’icyiciro cya karindwi cy’iryo siganwa ari nacyo cya nyuma cyareshyaga na Kilometero 60 cyegukanywe n’umunya Congo Dukua Bumba, hateranyijwe ibihe abakinnyi bose bakoresheje maze umufaransa Clain Médéric ahita yegukana umwanya wa mbere.

Intsinzi ya Clain Médéric ntabwo yatunguranye, kuko ariwe wamaze igihe kinini ari ku mwanya wa mbere ndetse akaba yaregukanye ibyiciro (etapes) bitanu muri birindwi byakinwe.

Clain Médéric ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Clain Médéric ni we wegukanye umwanya wa mbere.

Umunyarwanda Bintunimana Emile wakomeje kwitwara neza kuva iryo siganwa ryatangira akaba yarazaga mu myanya itatu ya mbere, niwe wegukanye umwanya wa kabiri ku rutonde rusange rwa nyuma.

Joseph Biziyaremye yegukanye umwanya wa gatatu, Emmanuel Rudahunga wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa, yegukana umwanya wa kane ku rutonde rusange rwa nyuma, naho Hassa Rukundo atahana umwanya wa gatandatu.

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere.
Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere.

Bitewe n’uko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri iryo siganwa, ikipe y’u Rwanda niyo yegukanye umwanya wa mbere.

Isiganwa ‘Tour du Congo’ ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’abakinnyi bane b’u Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendewe cyane cyane ku bakiri bato.

Abandi bakinnyi bakaba bari basigaye mu Rwanda mu yandi masiganwa abiri harimo iryo kurwanya ibiyobyabwenge ryabereye mu mugi wa Kigali, ndetse n’irya ‘Ascension des mille collines’ aho abakinnyi bavaga i Huye berekeza i Kigali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko bana b’Urwanda turabanezerewe, Impundu n’izanyu kuba muduhesheje ishema mu mahanga.

kingos yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka