Emile Bintunimana yaje ku isonga mu gace ka kabiri ka Tour du Cameroun

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Cameroun, Bintunimana Emile yegukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Cameroun ryari rigeze ku munsi wa kabiri ryitabiriwe n’abakinnyi 67 bo mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’Afurika n’uw’i Burayi ku ntera y’ibirometero 121 kuva ahitwa Bafia kugera Bangangté.

Umunyarwanda Emile Bintunimana niwe wegukanye aka gace akoresheje igihe kingana n’amasaha atatu, iminota 31 n’amasegonda 33 (3h3’33”) aza imbere y’umukinnyi wegukanye agace ka mbere muri iri siganwa, Kamzong Clovis, waje ku mwanya wa kane nawe akoresheje 3h31’33”.

Bintunimana yari afite akanyamuneza nyuma yo kwanikira abandi.
Bintunimana yari afite akanyamuneza nyuma yo kwanikira abandi.

Muri iri rushanwa kandi abandi banyarwanda nabo bitwaye neza kuko bose uko ari batandatu baje mu myanya 11 ya mbere. Uwizeyimana Jean Claude yaje ku mwanya wa gatanu ndetse na Ruhumuriza Abraham aza ku mwanya wa karindwi bose bakoresheje ibihe bingana n’ibya Bintunimana Emile, Byukusenge Patrick yaje ku mwanya wa cyenda akurikirwa na Hakuzimana Camera ku mwanya wa 10 naho Byukusenge Nathan aza ku mwanya wa 11.

Nyuma y’iminsi ibiri y’iri rushanwa, Bintunimana Emile araza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange aho arushwa n’umukinnyi wa mbere umunota umwe n’amasegonda atatu, naho Ruhumuriza akaza ku mwanya wa gatanu, Uwizeyimana Claude ku wa gatandatu, Nathan Byukusenge ku mwanya wa 12, Patrick Byukusenge ku mwanya wa 22 naho Hakuzimana Camera akaza ku wa 43.

Uwizeyimana Jean Claude kandi yambaye umwenda w’umweru (maillot blanc) y’umukinnyi mwiza mu bakinnyi bakiri bato (meilleur jeune).

Bintunimana ari ku mwanya wa gatatu muri rusange.
Bintunimana ari ku mwanya wa gatatu muri rusange.

Ikipe y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere aho imaze gukoresha amasaha 20, umunota umwe n’amasegonda 57, ikarusha SNH Velo Club yo muri Cameroun iyikurikiye amasegonda 56, Burkina Faso ikaza ku mwanya wa gatatu, aho irushwa n’u Rwanda iminota 6 n’amasegonda 47.

Ku wa mbere abakinnyi barakina agace ka gatatu gaturuka Bafoussam ari naho bari busoreze bagenze intera y’ibirometero 139.

Iyi ni intsinzi ya kabiri mu irushanwa mpuzamahanga u Rwanda rubonye mu gihe cy’icyumweru kimwe nyuma y’intsinzi u Rwanda rwegukaniye muri Algeria, aho umukinnyi Handi Janvier yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Grand Prix de la Ville d’Oran ryakinwe ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2015.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka