Cogebanque irishimira umusaruro uva muri Rwanda Cycling Cup

Mu gihe Cogebanque imaze igihe ari umuterankunga mu mukino w’amagare mu Rwanda, ubu irishimira umusaruro uva mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup

Umukino w’amagare mu Rwanda ni umwe mu mikino bigaragara ko ugenda uzamuka haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga,aho abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bakomeje kugenda bitwara neza mu ruhando mpuzamahanga.

Cogebanque irishimira umusaruro uva muri Rwanda Cycling Cup
Cogebanque irishimira umusaruro uva muri Rwanda Cycling Cup

Ni muri urwo rwego uyu mukino,binyuze mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) rikomeje kugenda rikorana n’abaterankunga batandukanye,ndetse bakanishimira umusaruro uva mu bikorwa batera inkunga.

Amis Sportifs y'i Rwamagana ikinamo Ndayisenga Valens,iyi nayo ubu iterwa inkunga na Cogebanque
Amis Sportifs y’i Rwamagana ikinamo Ndayisenga Valens,iyi nayo ubu iterwa inkunga na Cogebanque

Ni muri urwo rwego,Cogebanque kimwe mu bigo bimaze iminsi bitera inkunga uyu mukino,yishimira umusaruro ndetse n’urwego uyu mukino ugezeho, by’umwihariko mu irushanwa riri gukinwa muri iyi minsi rizwi ku izina rya Rwanda Cycling Cup.

Ubwo iri siganwa taliki ya 17/10/2015 ryakinirwaga i Nyagatare ryerekeza mu karere ka Rwamagana,Uwambaye Ingabire Claudine wari uhagarariye Cogebanque,yishimiye uburyo iri rushanwa rikomeje kuzamura n’abana bakiri bato ndetse bakanahabwa agaciro.

"Isiganwa ryari ryiza,n’ubwo ryaje kuzamo imvura ,gusa ni byiza kuko nabonye harimo n’abana bato bari kuzamuka,ni umukino uri gutera imbere,twishimiye kuba abaterankuga kandi tugomba gukomeza gufatanya nabo mu mishinga yose iri imbere." Uwambaye Ingabire Claudine aganira n’itangazamakuru

Uwambaye Ingabire Claudine,umukozi wa Cogebanque
Uwambaye Ingabire Claudine,umukozi wa Cogebanque

Taliki ya 18/10/2015,iri siganwa ryahagurutse i Rwamagana ryerekeza i Huye,aho nabwo uwari uhagarariye Cogebanque yaje gutangaza ko nk’uko bagiye batera inkunga mu marushanwa ya Tour du Rwanda yatambutse,biteguye no kuzana utundi dushya muri Tour du Rwanda 2015 izatangira taliki ya 15/11 kugera kuri 22/11/2015.

Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere Rwamagana-Huye, aha nawe yahembwe na Cogebanque
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere Rwamagana-Huye, aha nawe yahembwe na Cogebanque

Usibye kandi kuba Cogebanque kuba ikomeje gutera inkunga umukino w’amagare mu Rwanda,irateganya no gukomeza kwegera abakiliya bayo bari mu bice itari irimo,aho iteganya gufungura amashami mu Ruhango,i Karongi, i Kigali ku nzu bita Chic ahahoze Eto’o Muhima ndetse no mu karere ka Gicumbi.

Uwari uhagarariye Cogebanque i Huye,avuga ko bari kwagura amashami mu Rwanda
Uwari uhagarariye Cogebanque i Huye,avuga ko bari kwagura amashami mu Rwanda

Nyuma y’aya masiganwa yabaye kandi mu mpera z’icyumweru gishize,biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu abasiganwa bazahaguruka i Muhanga berekeza i Rubavu,maze bukeye bwaho bakava i Rubavu berekeza mu kujyi wa Kigali aho bazasoreza i Nyamirambo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka