Chris Froome yabaye umuntu wa mbere wavukiye muri Afurika wegukanye ‘Tour de France’

Christopher Froome ‘Chris’, Umwongereza wavukiye muri Kenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour de France’ ryabaga ku nshuro yaryo ya 100, ryasojwe ku cyumweru tariki 21/07/2013.

Froome w’imyaka 28, yabaye Umwongereza wa kabiri utwaye ‘Tour de France’ nyuma ya Bradley Wiggins wayitwaye umwaka ushize.

Mu byiciro (etapes) 21 z’iryo siganwa, Froome yambaye umwambaro w’umuhondo inshuro 14, ari nabyo byamuhaye amahirwe yo kurangiza intera ya Kilometero 2115 ari ku mwanya wa mbere.

Froome yageze i Paris yasize abandi.
Froome yageze i Paris yasize abandi.

Froome ku rutonde rusange, yakurikiwe n’umunya-Colombia Nairo Quintan, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya-Espagne Purito Rodriguez.

Umunya-Espagne Alberto Contador wegukanye iryo siganwa inshuro ebyiri muri 2007 na 2009 yagukanye umwanya wa kane.

Froome wavukiye muri Kenya ku babyeyi bAabongereza bari baragiye gutura i Nairobi, mu isiganwa ‘Tour de France’ y’umwaka ushize yari yitwaye neza, afasha mugenzi we bakinana muri ‘Sky Team’ Bradley Wiggins kwegukana umwanya wa mbere, ari naho yatangiye kugaragariza ibimenyetso by’uko ashobora kuzegukana iryo siganwa umunsi umwe.

Froome arimo guhabwa inama n'umwe mu bantu bo mu ikipe ye.
Froome arimo guhabwa inama n’umwe mu bantu bo mu ikipe ye.

Nyuma yo kuba uwa mbere, Froome yavuze ko inzozi yari afite kuva atangira uwo mukino yazigezeho, avuga kandi ko yifuza kuzakomeza kuguma ku mwanya wa mbere.

Froome avuga kandi ko kuba yabaye uwa mbere muri iryo siganwa ryakinwaga ku nshuro yaryo y’ijana, ngo ni ikintu gikomeye kuri we kubera uwo mubare 100, kandi ngo azahora yibukwa iteka mu mateka y’iryo rushanwa.

Christopher Froome, wavuye muri Kenya afite imyaka 15, we n’ababyeyi be bajya gutura i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ari naho yigiye amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza mu by’ubukungu, nyuma atangira gusiganwa ku igare yibanda cyane mu misozi ibyo bita ‘Mountain Bike’.

Aba ni bamwe mu bakina umukino w'amagare muri Kenya bagiriye Froome inama yo kujya muri uwo mukino.
Aba ni bamwe mu bakina umukino w’amagare muri Kenya bagiriye Froome inama yo kujya muri uwo mukino.

Nyuma Christopher Froome yaje kujya mu byo gusiganwa mu muhanda ariko akaba yari afite ubuhanga ndetse n’ingufu mu gusiganwa ahazamuka. Froome yaje kujya gukinira ikipe y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), riri muri Afurika y’Epfo, ndetse atangira no gukinira igihugu cye cy’amavuko (Kenya) mu masiganwa atandukanye cyitabiraga.

Froome yatwaye igihembo bwa mbere muri Tour de Maurice muri 2006, nyuma akina amasiganwa atandukanye arimo imikino ya Commonwealth, shampiyona y’isi n’iyindi.

Chris Froome ari kumwe n'abandi bakinnyi bakinana muri Sky Team.
Chris Froome ari kumwe n’abandi bakinnyi bakinana muri Sky Team.

Froome yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2007, ubwo yajyaga mu ikipe yitwa Konica-Minolta yo muri Afurika y’Epfo, kugeza ubwo yatangiye kujya mu masiganwa akomeye harimo na Tour de France kuva muri 2010 ari mu ikipe ya Sky anakinira ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka