Bwa mbere mu mateka ya Kirehe hageze Tour du Rwanda

Kuri uyu wa 18/11/2013, mu karere ka Kirehe bwa mbere hageze isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” aho abaturage bari bitabiriye ari benshi kureba iri siganwa ry’amagare.

Mu karere ka Kirehe abaturage bari bitabiriye ari benshi baje kureba uko isiganwa ry’amagare ryifashe aho bamwe buriye amazu acururizwamo kugira ngo barebe uko iri siganwa riri kugenda.

Abantu buriye amazu bacururizamo kugira ngo ntibacikwe na Tour du Rwanda.
Abantu buriye amazu bacururizamo kugira ngo ntibacikwe na Tour du Rwanda.

Aba bitabiriye iri siganwa baturutse mu bihugu bitandukanye aho bageze mu karere ka Kirehe mu mugi wa Nyakarambi baturutse mu mugi wa Kigali, bakaba bagenze ibirometero bigera ku 129.

Muri iki gice, Thomson Jay Robert wo muri Afurika y’Epfo niwe waje ku mwanya wa mbere muri rusange aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 16 n’amasogonda 15,akaba abarizwa mu ikipe ya MTN Qhubeka.

Thomson Jay Robert wo muri Afurika y'Epfo ubwo yageraga Kirehe ari uwa mbere.
Thomson Jay Robert wo muri Afurika y’Epfo ubwo yageraga Kirehe ari uwa mbere.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi muri rusange ni Hadi Janvier aho yaje ku mwanya wa 7 akaba yakoresheje amasaha 3 iminota 17 n’amasegonda 46.

Ku munsi wabanje, Hadi Janvier akinira ikipe ya Karisimbi yari yasize abandi mu isiganwa aho abasiganwa bari bakoze urugendo rwa Km 3,5 aho basiganwaga umuntu ku giti cye (Course contre la montre induviduelle).

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Hadi Janvier wari wabaye uwa mbere mu cyiciro cyabanje.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Hadi Janvier wari wabaye uwa mbere mu cyiciro cyabanje.

Kuri uyu wa 19/11/2013 abasiganwa muri ‘Tour du Rwanda 2013’ barakomeza icyiciro cya gatatu aho bava bazava i Rwamagana berekeza i Musanze bakaba bose hamwe bagera kuri 66 bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndayisenga Valens Ok Oyeee..

singirayabo patrick musanze yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka