Areruya Joseph yegukanye umwanya wa kabiri muri Algeria

Mu isiganwa rizwi ku izina rya Grand Prix de la Ville d’Oran, Umunyarwanda Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri, inyuma ya VAITKUS Tomas ukinira i Dubai

Areruya Joseph umaze iminsi yigaragaza mu masiganwa atandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga, ni na we waje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, ndetse yongera kwitwara neza muri rimwe mu masiganwa agizwe ikitwa Grand Tour d’Algérie.

Areruya Joseph yageze aho basoreza ari ku mwanya wa kabiri
Areruya Joseph yageze aho basoreza ari ku mwanya wa kabiri
Iri siganwa ryabereye muri Algeria
Iri siganwa ryabereye muri Algeria

Iri siganwa Grand Prix de la Ville d’Oran, ni isiganwa rimara umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/03/2016, rikaba ryavaga ahitwa Haï Khemisti muri Algeira, ari na ho ryaje gusorezwa hagenzwe intera ya Kilometero 120.

Areruya Joseph (hagati) na bagenzi baje ku myanya y'imbere
Areruya Joseph (hagati) na bagenzi baje ku myanya y’imbere

VAITKUS Tomas ukina mu ikipe ya Al Nasr Pro Cycling Team yo muri Dubai, ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 14 n’amasegonda 33, naho ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Areruya Joseph, na we wakoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere.

Aha hari mbere yo guhaguruka
Aha hari mbere yo guhaguruka

Abandi Banyarwanda bari muri iri siganwa baje hafi ni Jean Claude Uwizeye waje ku mwanya wa 24, na Byukusenge Patrick waje ku mwanya wa 30,mu gihe Mugisha Samuel w’imyaka 19 yaje ku mwanya wa 43.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka