Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Kigali-Nyagatare

Umukinnyi Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana niwe wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling cup kuva Kigali kugera Nyagatare

Ku isaha ya 09h15 nibwo abakinnyi 46 bari bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza mu karere ka Nyagatare.

Amakipe umunani y’abagabo, ane y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’amakipe ane y’abakobwa niyo yitabiriye umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling cup mu gace kavaga Kigali kerekeza Nyagatare, aho amakipe y’abagore yari Benediction, Inyemera, Amis Sportifs na Ciné Elmay, mu gihe abagabo ari Benediction A na B, Amis Sportifs A na B, Ciné Elmay, Huye Cycling club for all, Fly Club, Kiramuruzi Cycling club.

Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa Kigali-Nyagatare
Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa Kigali-Nyagatare
Areruya Joseph aha yari ahanganye n'abakinnyi benshi, gusa yabatanze kurenga umurongo usoza irushanwa
Areruya Joseph aha yari ahanganye n’abakinnyi benshi, gusa yabatanze kurenga umurongo usoza irushanwa

Ku ntera y’ibilometero 48.5, Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ari we warangije ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 45 n’amasegonda 37 (3h45’37").

Ingabire Beatha yambikwa umupira na Cogebanque
Ingabire Beatha yambikwa umupira na Cogebanque
Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa
Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa

Bwa mbere kandi muri iri siganwa ryanitabiriwe n’abakobwa, aho Ingabire Beatha ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs yaje kuza ku mwanya wa mbere asize bagenzi be bo mu makipe ane yabashije kwitabira iri siganwa aho bo bahagurukiye i Kiramuruzi.

Uko bakurikiranye

1. Areruya Joseph
2. Hakuzimana Camera
3. Uwizeye Jean Claude
4. Ukiniwabo Réné
5. Mugisha Samuel
6. Byukusenge Patrick
7. Manizabayo Eric
8. Rugamba Janvier
9. Ngabonziza Yves
10. Ruberwa Jean

Andi mafoto

Manizabayo Eric wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18, aha yahembwe na Skol
Manizabayo Eric wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18, aha yahembwe na Skol

Ingengabihe ya Rwanda Cycling Cup 2016

07/05/2016: Kigali-Nyagatare (Yegukanywe na Areruya Joseph
14/05/2016: Bugesera-Kigali +Kuzenguruka
21/05/2016: Ngororero-Rubavu+Kuzenguruka
25/06/2016:Nyamata (Gusiganwa habarwa igihe umuntu yakoresheje/Individual Time trial
26/06/2016: Muhanga-Huye +Kuzenguruka
09/07/2016: Nyamagabe-Nyanza+ Kuzenguruka
06/08/2016: Rubavu-Musanze +Kuzenguruka
20/08/2016: Kigali-Rwamagana+Kuzenguruka
10/09/2016: Kigali-Muhanga+Kuzenguruka
22/10/2016: Karongi-Rusizi
23/10/2016: Rusizi-Huye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo nkanjye nabwira areruya joseph nuko yakomereza aho agafasha igihugu cye akagiteza imbere mu irushanwa ryamagare yari yussuf from kayonza

Ishimwe Yussuf yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka