Areruya Joseph yegukanye isiganwa Muhanga-Rubavu

Aleluya Joseph,ukinira Amis Sportif yegukanye isiganwa ribanziriza irya nyuma,isiganwa rya kabiri yegukanye mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup uyu mwaka.

Ku mwanya wa kabiri haje Byukusenge Patrick (Benediction Club) naho Ndayisenga Valens (Amis Sportifs) yegukana umwanya wa gatatu.

Abakinnyi 32 nibo bahagurutse i Muhanga berekeza i Rubavu
Abakinnyi 32 nibo bahagurutse i Muhanga berekeza i Rubavu
Aleluya Joseph yambikwa umupira w'uwatsinze irushanwa na Cogebanque
Aleluya Joseph yambikwa umupira w’uwatsinze irushanwa na Cogebanque

Abakinnyi 32 nibo bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza Rubavu ku ntera y’ibirometero 140.Bakimara gusohoka mu mujyi wa Muhanga,abakinnyi babiri aribo Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club) na Gasigwa Celestin (Fly) nibo batorotse bava mu gikundi kugeza ubwo baje gusiga bagenzi babo ho iminota ibiri.

Amis Sportifs ya Valens Ndayisenga yari ihagaze neza kuri uyu wa gatandatu
Amis Sportifs ya Valens Ndayisenga yari ihagaze neza kuri uyu wa gatandatu

Aba bakinnyi babiri bakomeje kuyobora isiganwa kugera ku biromoetero 96 aho baje gufatwa n’igikundi cy’abakinnyi icyenda barimo Aleluya Joseph na Valens Ndayisenga bombi ba Amis Sportifs bari bahanganye n’abakinnyi ba Benediction Club barimo Nsengimana Bosco,Byukusenge Patrick na Byukusenge Nathan.

Aba bakinnyi icyenda nibo bakomeje kuyobora barinda bagera mu mujyi wa Gisenyi aho bageze ku murongo urangiza isiganwa n’umuvuduko mwinshi bose bakoresha igihe kimwe kingana n’amasaha atatu n’iminota 45.

Cogebanque umuterankunga w'iri rushanwa,na Joseph Aleluya wabaye uwa mbere
Cogebanque umuterankunga w’iri rushanwa,na Joseph Aleluya wabaye uwa mbere

Aleluya Joseph,wari ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Rwanda Cycling Cup mbere y’uko we na bagenzi be mu ikipe y’igihugu berekeza muri Cameroun guhatana mu isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya,yatangaje ko intsinzi y’uyu munsi ayikesha bagenzi be bo mu ikipe ya Benediction.

Ati “Nafatanyije na bagenzi banjye Valens Ndayisenga na Jean Claude Uwizeye bansaba ko ngomba kugenda buhoro nzigama imbaraga kugira ngo nze kongera umuvuduko tugiye gusoza,niko twabigenze rero.Ndishimye cyane.”

Berekeza i Rubavu
Berekeza i Rubavu

Ku munsi w’ejo abakinnyi bazasoza amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup bahaguruka mu mujyi wa Gisenyi berekeza mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibirometero 165.Amasiganwa ane ya nyuma muri Rwanda Cycling Cup akaba anyura mu nzira izakoreshwa mu irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizatangira tariki ya 15 arangire tariki ya 22 Ugushyingo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda,Bayingana Aimable yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye bahitamo gukoresha inzira isa n’izakoreshwa muri Tour du Rwanda,ari ukugira ngo bafashe abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu kwitegura Tour du Rwanda.

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup,yateguwe n’ Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda tifatanyije na Skol ndetse na Cogebanque.

Abakinnyi 10 baje imbere mu isiganwa Muhanga-Rubavu :

1.Aleluya Joseph 3h45’00"
2.Byukusenge Patrick 3h45’00"
3.Ndayisenga Valens 3h45’00"
4.Hakuzimana Camera 3h45’00"
5.Ruhumuriza Abraham 3h45’00"
6.Nsengimana Jean Bosco 3h45’00"
7.Byukusenge Nathan 3h45’00"
8.Uwizeye Jean Claude 3h45’00"
9.Twizerane Mathieu 3h45’00"
10.Bintunimana Emile 3h51’28"

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka