Andi mashyirahamwe azigire kuri FERWACY na Tour du Rwanda - Minisitiri Joe
Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza yishimiye uburyo amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara muri Tour du Rwanda ndetse anavuga ko amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda akwiye kwigira byinshi ku mitegurire y’iri rushanwa.
Ibi minisitiri Joe yabitangarije i Musanze nyuma yo kubona Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara ageze Musanze yasize abandi batangiranye isiganwa i Rwamagana, bityo agahita anambikwa umupira w’umuhondo nk’uyoboye irushanwa kugeza ku munsi wa gatatu waryo.
Valens Ndayisenga yiyomoye kuri bagenzi be ubwo hari hasigaye ibirometero 30 ndetse kuva ubwo ntibongera kumubona kugeza ageze i Musanze ari uwa mbere, aho yasize uwamukurikiye Debesay Mekseb umunota n’amasegonda 18.
Avugana n’itangazamakuru nyuma y’iri siganwa, Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze yatangaje ko ari igikorwa cyo kwishimira kandi gihesha ishema umukinnyi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.
Ati “Ndishimye kuko umukinnyi wacu aje imbere kuko yabasize cyane anabasiga igihe kinini. Ni ikintu cyo kwishimira kandi kuko uyu ubikoze akiri muto bityo akaba anafite byinshi byo kuzakora mu myaka iri imbere. Ndanashimira FERWACY kuko ubona ko ifite gahunda nziza aho mbona n’andi mashyirahamwe agomba kubigana”.
Minisitiri Joe kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yahise anajya gusura ikigo aba bakinnyi babamo bakanakoreramo imyitozo kiri mu Kinigi, aho yashimiye umusaruro gitangiye gutanga kandi yizera ko bizatuma umukino w’amagare mu Rwanda ugera ku yindi ntera.
Jah d’eau Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|