Amagare yatanzwe na Perezida wa Republika aramurikwa kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 mu kigo cya Africa Rising cycling Center I Musanze haramurikwa amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda

Ku I saa tanu za mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,mu kigo giherereye mu karere ka Musanze ahasanzwe hitoreza abakinnyi batandukanye b’umukino w’amagare, hari umuhango wo kumurika amagare umukuru w’igihugu, Paul Kagame yahaye Team Rwanda ubwo yari imaze kwegukana Tour du Rwanda umwaka ushize wa 2015.

Perezida wa Republika ubwo yemereraga aba bakinnyi inkunga irimo amagare
Perezida wa Republika ubwo yemereraga aba bakinnyi inkunga irimo amagare
Rimwe mu magare azamurikwa kuri uyu wa kane
Rimwe mu magare azamurikwa kuri uyu wa kane

Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda akaba yarageneye aba bakinnyi amagare agezweho ku rwego mpuzamahanga,aho muri ayo magare harimo 15 akoreshwa mu isiganwa risanzwe ryo mu muhanda (Road race) ,ndetse n’andi 8 yo gusiganwa habarwa igihe (Course contre la montre/Time trial)

Aya magare ni nayo bazakoresha muri Tour du Rwanda 2015
Aya magare ni nayo bazakoresha muri Tour du Rwanda 2015

Muri uyu muhango kandi ni nabwo hazatanganzwa abakinnyi bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda uyu mwaka ariyo Team Kalisimbi,Team Muhabura na Team Akagera,amarushanwa azatangira taliki ya 15/11 kugeza 22/11/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nihazima pe

fils tz yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

umuyobozi ni umucunguzi wa sport kbsa

fils tz yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Imvugo niyo ngero
Dufite umuyobozi mwiza hamwe ibyiza birimbere

James yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka