Amagare: Ndayisenga na Girubuntu begukanye isiganwa ‘Farms Circuit’

Valens Ndayisenga na Girubuntu Jeanne d’Arc nibo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Farms Circuit’ ryabereye mu ntara y’Iburasirazuba ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.

Iryo siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 44 bakomoka mu makipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda-FERWACY, harimo abagabo 36 n’abakobwa umunani.

Ubwo basiganwaga bava mu mugi wa Rwamagana berekeza mu karere ka Nyagatare ahitwa Matimba ahari intera ya Kilometero 126, Ndayisenga Valens w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Amis sportifs, niwe wegukanye umwanya wa mbere.

Ndayisenga Valens ni we wihuse kurusha abandi mu bagabo.
Ndayisenga Valens ni we wihuse kurusha abandi mu bagabo.

Ndayisenga ukunze kwitwara neza akenshi akegukana umwanya wa mbere mu masiganwa nk’aya aba yateguriwe abakinnyi mu rwego rw’imyitozo, yakoresheje amasaha atatu, iminota 19 n’amasegonda 58.

Ku mwanya wa kabiri haje umukinnyi ukiri muto witwa Nizeyimana Omar nawe ukinana mu Ndayisenga Valens mu ikipe ya Amis Sportifs akaba we yarakoresheje amasaha atatu, iminota 19 n’amasegonda 59.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Byukusenge Nathan, umwe mu bakinnyi bamenyereye cyane umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda akaba akinira ikipe ya Benediction Club ya Rubavu, we yarakoresheje amasaha atatu n’iminota 20.

Ndayisenga Valens amaze iminsi yigaragaza kuko yanegukanye agace ka Rwamagana-Musanze muri Tour du Rwanda 2013.
Ndayisenga Valens amaze iminsi yigaragaza kuko yanegukanye agace ka Rwamagana-Musanze muri Tour du Rwanda 2013.

Alleluya Joseph ukinira Amis Sportifs yaje ku mwanya wa kane, naho Uwamungu Innocent bakunze kwita ‘Rocky’ ukinira Benediction Club ya Rubavu aza ku mwanya wa gatanu.

Mu bagore, bo basiganwe intera ya Kilometero 65, bahagurukira ahitwa i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, berekeza mu karere ka Nyagatare i Matimba, maze Girubuntu Jeanne d’Arc ukinira Amis Sportifs agerayo mbere y’abandi bakobwa barindwi bari bahanganye, akoresheje amasaha abiri n’iminota 37.

Ingabire Beatha bakinana muri Amis Sportifs yaje ku mwanya wa kabiri, ariko yamusize cyane kuko yamurushije iminota 43 yose, naho mugenzi wabo Uwamarayiya Benitha bakina mu ikipe imwe nawe, asa n’uwahagereye rimwe na Ingabire Beatha, ariko amusigaho isegonda rimwe gusa.

Girubuntu Jeanne d'Arc niwe wasize abandi mu rwego rw'abagore.
Girubuntu Jeanne d’Arc niwe wasize abandi mu rwego rw’abagore.

Muri iryo rushanwa, Ndayisenga Valens wabaye uwa mbere mu bagabo, yahawe amafaranga ibihumbi 100 nk’igihembo hakaba harahembwe abakinnyi 10 ba mbere, naho Girubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa mbere mu bagore ahabwa ibihumbi 70, muri icyo cyiciro hahembwa abakinnyi batanu ba mbere.

Iri rushanwa ntabwo ryitabiriwe n’abakinnyi bose bakina umukino w’amagare mu Rwanda, kuko hari abandi bataryitabiriye barimo kwitegura kujya mu marushanwa atandukanye azabera muri Algeria kuva tariki ya 8/3/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAKURUYANYUNRYENZI

NDAYISENGA yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka