Amagare: Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yamaze kumenyekana

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’amakipe 16 azitabira isiganwa ry’amagare ngarukamwaka ‘Tour du Rwanda’ izaba kuva tariki 17-24/11/ 2013, nyuma y’aho ayo makipe yose nayo amariye kubyemeza.

Umuyobozi bwa FERWACY, Aimable Bayingana, avuga ko ikipe ya Samsung MTN Qhubeka n’ikipe ya UCI Continental Center zombi zo muri Afurika y’Epfo, ngo nizo zari zisigaye kwemeza ko zizitabira none nazo zamaze kubyemeza.

Iyo kipe ya Smasung MTN Qhubeka niyo umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare Adrien Niyonshuti azakinira muri ‘Tour du Rwanda’bivuze ko amakipe y’u Rwanda azaba abuze umukinnyi wayo w’imena.

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, bwa mbere u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu, Kalisimbi, Akagera na Muhabura, ubundi u Rwanda rukaba rwari rusanzwe rukoresha amakipe abiri gusa.

Adrien Niyonshuti wajyaga akinira u Rwanda, uyu mwaka azakinira ikipe ye ya Samsung MTN Qhubeka.
Adrien Niyonshuti wajyaga akinira u Rwanda, uyu mwaka azakinira ikipe ye ya Samsung MTN Qhubeka.

Ayo makipe yose uko ari atatu, amaze iminsi mu myitozo mu karere ka Musanze, ndetse n’abakinnyi nka Hadi Janvier na Bonaventure Uwizeyimana bakinira muri Afurika y’Epfo bamaze gusanga abandi i Musanze, ariko bo bakazakinira u Rwanda bitandukanye na Adrien Niyonshuti.

Uko isiganwa “Tour du Rwanda’ rigenda rikomera, ni nako itangazamakuru mpuzamahanga naryo rirushaho gukurikirana iby’iri siganwa. Muri Tour du Rwanda ya 2013, uretse amateleviziyo mpuzamahanga nka Canal + na TV5 zisanzwe zerekana ‘Tour du Rwanda’ haziyongeraho na Super Sport, yamaze kwemeza ko izaba ihari.

Abazasiganwa muri ‘Tour du Rwanda’ izaba ikinwa ku nshuro ya gatanu kuva yashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga, bazakora urugendo rwose hamwe rungana na Kilometero 819, bakazarurangiza mu byiciro (etapes) umunani.

Abasiganwa bazatangirira i Kigali tariki 17/11/2012, basiganwa intera ngufi itangira irushanwa bita ‘prologue’, ikaba ikorerwa muri Kigali gusa, bucyeye bwaho bave i Kigali berekeze mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba.

Mu cyiciro cya gatatu, abasiganwa bazava i Rwamagana berekeza i Musanze, mu cyicoro cya kane bave i Rubavu bajya mu Kinigi, icyiciro cya gatanu bave i Musanze bajya i Muhanga.

Tour du Rwanda 2013 izitabirwa n'amakipe 16 kandi yose yamaze kubyemeza.
Tour du Rwanda 2013 izitabirwa n’amakipe 16 kandi yose yamaze kubyemeza.

Icyiciro cya gatandatu bazava i Muhanga bajye i Nyamagabe, mu cyiciro cya kabirindwi bazava i Huye berekeza i Kigali, naho icyiciro cya munani ari nacyo cyan nyuma bakazava i Kigali bajya i Rwamagana bakagaruka i Kigali.

Dore amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda: Novo Nordisk yo muri Reta zunze Ubumwe za Amerika, Lamaisonduvelo.com yo mu Bufaransa, Avia Crabbe yo mu Bubiligi, Gabon, Sovac Alger yo muri Algeria hamwe n’ikipe y’icyo gihugu (Naational team of Algeria).

Hari kandi Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Samsung Mtn Qhubeka, Mix Team Africa (Continental Center), Rwanda karisimbi, Rwanda Akagera na Rwanda Muhabura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka