Amagare: Abakinnyi 21 barasiganwa n’isaha kuri icyi cyumweru mu Bugesera

Abakinnyi 21, harimo abagore batanu baritabira isiganwa ry’amagare ryo gusiganwa n’igihe buri wese yirwanaho (course contre la montre individualle), ribere mu karere ka Bugesera kuri icyi cyumweru tariki 05/05/2013.

Muri iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), abasiganwa barahagurukira i Gashora basoreze i Nyamata aho bagomba gusiganwa Kilometero 20.

Iri rushanwa ryo gusiganwa n’isaha ni ku nshuro ya kabiri rigiye gukinwa, aho iryashize ryo gusiganwa ariko u rwego rw’amakipe ryebereye i Masoro mu mugi wa Kigali rikegukanwa n’ikipe yitwa Benediction Club y’i Rubavu.

Aya masiganwa kimwe n’ayandi asanzwe akorwa mu gihugu buri kwezi, ari mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kumenyera amarushanwa atandukanye n’uburyo bayitwaramo, bikaba bibategura kuzitwara neza mu masiganwa mpuzamahanga bakunze kwitabira.

FERWACY kandi ivuga ko amasiganwa nk’aya yo mu gihugu, anabafasha kubona abakinnyi bashya barimo kuzamuka, bakabasha kubakurikirana no kubitaho.

Abakinnyi bitabira iri siganwa rya Bugesera batoranyijwe hagendewe ku buryo bamaze iminsi bitwara mu masiganwa atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze.

Iri siganwa kandi riranitabirwa na Hadi Janvier ukinira muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya UCI na Uwizeyimana Bonaventure, nawe umaze iminsi akorera imyitozo muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bakinnyi baza kwitabira iryo siganwa.
Bamwe mu bakinnyi baza kwitabira iryo siganwa.

Dore urutonde rw’abakinnyi 12 baza kwitabira iryo siganwa n’amakipe bakomokamo:

Abagabo: Rukundo Hassan (Cine Elmay) Ruhumuriza Abraham (CCA), Biziyaremye Joseph (CCA), Rudahunga Emmanuel (Les Amis sportif), Ndayisenga Valens (Les Amis sportif), Aleluya Joseph (Les Amis sportif), Tuyishimire Ephrem (Les Amis sportif), Uwizeyima Bonaventure (Benediction Club), Gasore Hategeka (Benediction Club),

Nsengiyumva Jean Bosco (Benediction Club), Uwamungu Innocent (Benediction Club), Karegeya Jeremie (Benediction Club), Bintunimana Emille (Benediction Club), Byukusenge Nathan (Benediction Club), Byukusenge Patrick (Benediction Club) naHadi Janvier (UCI Continental Center).

Abagore: Niyonsaba Clementine (Les Amis sportif), Ingabire Beathe (Les Amis sportif), Uwamarayika Benitha (Les Amis sportif), Girubuntu Jeanne d’Arc (Les Amis sportif) na Uwimana Jeannette (Fly).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka