Abaturiye Nyungwe na Nyamagabe bagiye kongera kubona isiganwa ry’amagare

Mu rwego rw’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling Cup,kuri uyu wa gatandatu rirakomereza mu karere ka Nyamagabe,aho abasiganwa bazahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza

Kuri uyu wa gatandatu amakipe 6 abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY),baraza kuba bahatana ku rugendo rureshya na Kilometero 106,bakazatangira aho pariki ya Nyungwe itangirira,bakanyura Kitabi,Gasarenda,Nyamagabe mu mujyi,Huye,Maze bagasoza bazenguruka umujyi wa Nyanza.

Joseph Biziyaremye wegukanye agace ka Kigali-Huye
Joseph Biziyaremye wegukanye agace ka Kigali-Huye
Baherukaga isiganwa ry'amagare muri Tour du Rwanda 2013
Baherukaga isiganwa ry’amagare muri Tour du Rwanda 2013

Iri siganwa kandi rizitabirwa n’amakipe atandatu agize Ferwacy ariyo Benediction Club yo mu karere ka Rubavu, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cycling Club for all y’i Huye,Cine Elmay ibarizwa i Kigali,Kiramuruzi Cycling cup na Fly y’i Gasabo.

Abakinnyi bagera kuri 50,bazaba bahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe
Abakinnyi bagera kuri 50,bazaba bahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe

Agace gaheruka muri iri rushanwa rya Rwanda cycling cup,kari kavuye mu mujyi wa Kigali,berekeza mu karere ka Huye,aho Biziyaremye Joseph yaje kurirangiza ariwe usize abandi.

I Nyamagabe biteguye gushyigira abazasiganwa
I Nyamagabe biteguye gushyigira abazasiganwa

Ingengabihe yose y’aya marushanwa (Ayabaye n’asigaye)

04/04/2015: Muhanga-Rubavu;
02/05/2015: Kigali-Rwamagana ndetse no kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (Iri siganwa rikaba ryaritiriwe kwibuka);
27/06/2015: Time trial mu Karere ka Bugesera (Nyamata);
28/06/2015: Kigali-Huye;
11/07/2015: Nyamagabe-Nyanza rikaba ryariswe isiganwa ry’umuco;
01/08/2015: Rubavu-Musanze;
22/08 2015: Muhanga-Karongi (kuzenguruka Karongi);
12/09/2015: Kigali- Bugesera (Kuzenguruka Kigali);
Mu kwezi kwa cumi hateganyijwe amarushanwa ane azafasha mu gutegura Tour du Rwanda azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Abakinnyi bagera kuri 50,bazaba bahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe
Abakinnyi bagera kuri 50,bazaba bahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe

Nyuma y’aya marushanwa yose agera ku icumi,ahazateranwa amanota maze harebwe uwitwaye neza muri rusange,maze abe ariwe wegukanye Rwanda cycling cup 2015

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamasheke Na Rusizi Tuziriki Ndahari Rusizi Turashoboye

Emmanuel Mbonigaba yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka