Abanyarwanda bihesheje ishema muri La Tropicale Amissa Bongo

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yegukanye umwanya wa mbere mu basiganwa ku magare batarengeje imyaka 23, mu gihe ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yo muri Afurika mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo.

Irushanwa rya mbere muri Afurika mu marushanwa y’umukino w’amagare rizwi ku izina rya La Tropicale Amissa Bongo ryari rimaze icyumweru ribera muri Gabon, ryasojwe tariki ya 22/02/2015.

Muri iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda yarangije iri ku mwanya wa mbere mu makipe y’Afurika ndetse iza no ku mwanya wa gatatu muri rusange mu makipe yose yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo.

Ikipe y'u Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ya Afurika, iza ku mwanya wa gatatu muri rusange.
Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ya Afurika, iza ku mwanya wa gatatu muri rusange.

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana we yaje ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23, aza ku mwanya wa gatandatu muri rusange, ndetse aza no ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi b’abanyafurika, mu gihe Ndayisenga Valens yarangije ari ku mwanya wa kane mu batarengeje imyaka 23.

Iri rushanwa ubusanzwe ryitabirwa n’amakipe y’ibihangange harimo n’ayitabira Tour de France, uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amakipe 14 harimo amakipe umunani yo muri Afurika.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Bosco na Byukusenge Patrick yaje imbere y’amakipe akomeye y’ababigize umwuga nka Bretagne-Séché Environnement yo mu Bufaransa, Bike Aid yo mu Budage ndetse na Wanty-Groupe Gobert yo mu Bubiligi.

Uwizeyimana yanikiye bagenzi be batarengeje imyaka 23 ndetse na bamwe mu bamuruta.
Uwizeyimana yanikiye bagenzi be batarengeje imyaka 23 ndetse na bamwe mu bamuruta.

La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka yegikanywe na Rafaa Chitoui ukinira ikipe ya Skydive, akurikirwa Bernaudeau Giovanni ukinira Europcar.

Mu kwezi kwa gatatu u Rwanda ruzitabira amarushanwa abiri nayo yo ku ngengabihe ya UCI Africa Tours ariyo Grand Tour d’Algerie izamara hafi ukwezi (06-30 Werurwe 2015) na Tour du Cameroun (13-22 Werurwe 2015), akaba ari ubwa mbere ruzaba rwitabiriye amarushanwa abiri icyarimwe.

Uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye:

6. UWIZEYIMANA Bonaventure 23h05’17’’
21. BYUKUSENGE Patrick 23h07’05’’
23. NDAYISENGA Valens 23h07’11’’
24. BIZIYAREMYE Joseph 23h07’21’’

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyiza Cyane Nonese Hadi Jamvie Ntiyasoje Ko Utamushyize Kurutonde?

Mugisha yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Check and see...

Jean-Sauveur NTIYAMIRA yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

KO Team Rwanda yaba yarabaye iya gatatu muri classement genearal par equipe...Selon ProCyclingStatistics...

Jean-Sauveur NTIYAMIRA yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

KO Team Rwanda yaba yarabaye iya gatatu muri classement genearal par equipe...Selon ProCyclingStatistics...

Jean-Sauveur NTIYAMIRA yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Udusize mu rujijo! ikipe muri rusange yabaye iya gatatu cyangwa iya kane?(munsi y’ifoto)

kalisa yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

iyi ni intsinzi ku bana b’abanyarwanda aho turi hose

kamasa yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Team Rwanda n’iyo gushyigikirwa bikomeye kugirango uyu mukino w’isaganwa ku magare bafitemo ubuhanga utazamera nk’izindi discipline tubona mu gihugu cyacu.
Bravo Team Rwanda.

AKUMIRO yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka