Abakinnyi bamagare batanu berekeje mu isiganwa Nyafurika

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’amagare kuri uyu wa mbere berekeje Asmara mu gihugu cya Eritrea mu mikino nyafurika izatangira tariki ya 8 kugeza 11 ugushyingo 2011.

Abakinnyi batanu berekeje Asmara ni Adrien Niyonshuti uherutse kwegukana ‘Tour de Kigali’, Gasore Hategeka, Nicodem Habiyambere, Nathan Byukusenge na Joseph Biziyaremye, bakaba baherekwejwe n’umutoza wabo Jonathan Boyer; n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’amagare mu Rwanda (FERWACY) Aimable Bayingana.

U Rwanda rwagombaga kandi guserukirwa n’umukobwa witwa Angelique Mukandekezi ariko ngo kubera impamvu z’uko imyitozo ye itabaye myiza ubuyobozi bwa FERWACY bwahisemo kumusiga.

Umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza ku ruhande rw’u Rwanda Adrien Niyonshuti yadutangarije ko yizeye kuzatahukana umwanya mwiza kuko yiteguye neza kandi ngo n’isiganwa rya ‘Tour de Kigali’ aheruka gutwara ngo ryamwongereye imbaraga.

Niyonshuti kandi avuga ko ubu ikipe y’igihugu ari nta kibazo ifite kuko bafite ibikoresho bihagije ndetse ngo bafite n’amagare mashya kandi agezweho ku buryo uruhare rusigaye ari urwabo rwo kwigaragaza.

Muri iri rushanywa harahabwa amahirwe abanya Eritrea kuko ubushize ari bo bihariye imyanya ya mbere ubwo ryaberaga mu Rwanda. Daniel Teklehaymanot ukinira World Cycling Center yo mu Busuwisi yabaye uwa mbere akaba yarasize iminota 2 n’amasegonda 24 Niyonshuti Adiren waje ku mwanya wa kane.

Iri rushwa rizitabirwa n’ibihugu 23.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka