Abakinnyi bahagariye u Rwanda mu mikino y’urubyiruko ya Nanjing ntibari kwitwara neza

Itsinda ry’abakinnyi 10 b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 bitabiriye imikino ‘Olympique’ y’urubyiruko irimo kubera Nanjing mu Bushinwa barimo gutsindwa, ugereranyije umubare w’imikino bakina ndetse n’umusaruro barimo kuvanamo.

Kuva iyo mikino yatangira tariki 16/8/2014, mu bakinnyi 10 bo mu mikino ine ariyo Beach volleyball (volleyball ikinirwa ku musenyi), imikino ngororamubiri (athlétisme), umukino wo koga (swimming) n’umukino wo gusiganwa ku magare (cycling), abakobwa bakina Volleyball yo ku musenyi nibo gusa babashije gutsinda umukino umwe muri itatu bamaze gukina.

Uwamarayika Benitha ntabwo yigaragaje mu Bushinwa nk'uko yabikoze mu mikino nyafurika yaherukaga kwitabira i Gaborone muri Botswana.
Uwamarayika Benitha ntabwo yigaragaje mu Bushinwa nk’uko yabikoze mu mikino nyafurika yaherukaga kwitabira i Gaborone muri Botswana.

Uwo mukino umwe ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Mukantambara Séraphine na Uwimbabazi Léa yawutsinze iya Vanuatu amaseti 2-0 ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma yo gutsindwa umukino ubanza bakinnye na Australia bagatsindwa amaseti 2-0.

Kuri icyo cyumweru kandi nibwo n’ikipe y’abahungu igizwe na Ndagano Elias na Ndayisabye Sylvestre batsinzwe n’iya Venezuela amaseti 2-0, bakurikizwaho gutsindwa na Leta zunze ubumwe za Amerika amaseti 2-0.

Ndagano Elias na Ndayisabye Sylvestre ntabwo barabasha gutsinda umukino n'umwe muro ' Beach Volleyball' y'abahungu.
Ndagano Elias na Ndayisabye Sylvestre ntabwo barabasha gutsinda umukino n’umwe muro ’ Beach Volleyball’ y’abahungu.

Aya makipe yombi yongeye gutsindwa kuri uyu wa kabiri, aho abakobwa batsinzwe na Porto Rico amaseti 2-0, iy’abahungu itsindwa na Indonesia amaseti 2-0.

Mu mukino wo koga ahareshya na metero 50 Gatete Babu Abdul Rahman wari wakinnye arangiza ari ku mwanya wa gatandatu mu bakinnyi umunani, yaje kuvanwamo (disqualification) kuko yahagurutse bataratanga ikimenyetso cyo gutangira (faux Départ).

Gatete Babu Abdul Rahman asigaranye amahirwe yo kwigaragaza kuri uyu wa gatatu ubwo asiganwa mu koga bunyugunyugu (butterfly) mu ntera nayo ya metero 50.

Uwimbabazi Lea na Mukantambara Seraphine bakina 'Beach Volleyball' bamaze gutsinda umukino umwe muri itatu bamaze gukina.
Uwimbabazi Lea na Mukantambara Seraphine bakina ’Beach Volleyball’ bamaze gutsinda umukino umwe muri itatu bamaze gukina.

Abasiganwa ku maguru nabo baratangira kurushanwa aho kumugoroba wo kuri uyu wa gatatu Myasiro Jean Marie Vianney asiganwa muri metero 300.

Muri iyo mikino izasozwa tariki 28/8/2014, abakobwa babiri Niyonsaba Clémentine na Uwamarayika Bénitha bagiye guhagararira u Rwanda mu mukino w’amagare nabo ntabwo babashije kwitwara neza kuko mu bakobwa 31 basiganwaga Uwamarayika waje hafi yabaye uwa 26.

Théoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka