Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda biyemeje kuzegukana ‘Tour du Rwanda 2013’

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, bihaye intego yo kuzegukana umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ rizatangira ku cyumweru tariki 17/11/2013.

Abakinnyi uko ari 15 bagize amakipe atatu y’u Rwanda ariyo Kalisimbi, Akagera na Muhabura, bamaze igihe gisaga amezi ane mu karere ka Musanze bitegura iryo siganwa mpuzamahanga.

Uretse imyitozo bakora buri munsi, abo bakinnyi banitabwaho mu mirire, bakanigishwa imyitwarire myiza igamije kubafasha mu buzima bw’abo nk’abakinnyi b’umukino w’amagare, ndetse bakigishwa icyongereza nka rumwe mu ndimi zikoreshwa mu masiganwa mpuzamahanga.

Ikipe y'u Rwanda n'umutoza wayo i Musanze aho bamaze iminsi bacumbitse banakora imyitozo.
Ikipe y’u Rwanda n’umutoza wayo i Musanze aho bamaze iminsi bacumbitse banakora imyitozo.

Abo bakinnyi bavuga ko n’ubwo muri iryo siganwa bazaba badafite Adrien Niyonshuti wari usanzwe ari kapiteni w’u Rwanda akaba azakinira ikipe ya MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo asanzwe akinamo, ngo nta cyuho kizabaho nk’uko twabitanagrijwe na Nathan Byukusenge umwe mu bakinnyi b’inararibonye uzab ari na kapiteni w’ikipe ya Kalisimbi.

Byukusenge yagize ati, “Nibyo Adrien ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru buri wese muri twe yifuza kuzagera ikirenge mu cye kandi yaradufashaga cyane. Kuba azaba adahari ariko ntabwo bizaduhungabanya kuko ameze hafi atanu tumaze mu myitozo arahagije ngo tube turi ku rwego rushimishije”.

Byukusenge kandi avuga ko ikipe y’u Rwanda ishobora kuzegukana ‘Tour du Rwanda’ y’uyu mwaka ndetse ngo harimo n’ibyiciro (etapes) biteguye kuzegukana.

“Imana idufashije ntitugire ibindi bibazo Tour du Rwanda y’uyu mwaka yaba iyacu kuko twayiteguye bihagije. Ikindi kandi hari nk’ama etapes (ibyiciro) ya Rwamagana – Musanze cyangwa se Musanze –Muhanga, mbona byanze bikunze tuzegukana kuko ni harerehare kandi hari imisozi kandi niho dushobora cyane”.

Nyuma y'imyitozo bigishwaga icyongereza nka rumwe mu ndimi zizabafasha mu masiganwa mpuzamahanga.
Nyuma y’imyitozo bigishwaga icyongereza nka rumwe mu ndimi zizabafasha mu masiganwa mpuzamahanga.

Kim Coates, ukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’u Rwanda avuga ko ibintu byose abakinnyi bufuza bamaze kubibona, ubu nta kibazo na kimwe bafite, igisigaye ni uko umunsi ugera bagasiganwa kuko biteguye neza.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wanjye wa gatanu ndi kumwe n’iyi kipe muri ‘Tour du Rwanda’ ariko nibwo bwa mbere mbonye iyi kipe yiteguye neza kurusha ikindi gihe. Amakipe yose uko ari atatu ameze neza, bafite amagare meza kandi bafashwe nezamu myiteguro ku buryo mbaha amahirwe yo kuzegukana iri siganwa”.

Abakinnyi 15 bagize amakipe atatu y’u Rwanda ni Nathan Byukusenge, Abraham Ruhumuriza Jean Bosco Nsengiyumva, Janvier Hadi na Bonaventure Uwizeyimana bagize ikipe ya Kalisimbi.

Hari kandi Jeremy Karegeya, Patrick Byukensenge, Theoneste Karasira, Aime Mupenzi na Uwamungu Innocent bagize ikipe ya Muhabura; na Gasore Hategeka, Joseph Biziyaremye, Hassan Rukundo, Emile Bintunimana na Valens Ndayisenga bagize ikipe y’Akagera.

Ikipe y’u Rwanda yavuye i Musanze mu mwiherero kuri uyu wa gatanu, igaruka i Kigali kwitegure gutangira isiganwa ku cyumweru, ndetse n’andi makipe yo hirya no hino ku isi agomba kwitabira ‘Tour du Rwanda 2013’ amenshi muri yo yamaze kugera mu Rwanda.

Aha niho abakinnyi babikaga ibikoresho i Musanze.
Aha niho abakinnyi babikaga ibikoresho i Musanze.

Abazasiganwa muri ‘Tour du Rwanda’ izaba ikinwa ku nshuro ya gatanu kuva yashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga, bazakora urugendo rwose hamwe rungana na Kilometero 819, bakazarurangiza mu byiciro (etapes) umunani.

Abasiganwa bazatangirira i Kigali tariki ya 17/11/2012, basiganwa intera ngufi itangira irushanwa bita ‘prologue’, ikaba ikorerwa muri Kigali gusa, bucyeye bwaho bave i Kigali berekeze mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba.

Mu cyiciro cya gatatu, abasiganwa bazava i Rwamagana berekeza i Musanze, mu cyicoro cya kane bave i Rubavu bajya mu Kinigi, icyiciro cya gatanu bave i Musanze bajya i Muhanga.

Icyiciro cya gatandatu bazava i Muhanga bajye i Nyamagabe, mu cyiciro cya kabirindwi bazava i Huye berekeza i Kigali, naho icyiciro cya munani ari nacyo cyan nyuma bakazava i Kigali bajya i Rwamagana bakagaruka i Kigali.

Dore amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda: Novo Nordisk yo muri Reta zunze Ubumwe za Amerika, Lamaisonduvelo.com yo mu Bufaransa, Avia Crabbe yo mu Bubiligi, Gabon, Sovac Alger yo muri Algeria hamwe n’ikipe y’icyo gihugu (National team of Algeria).

Hari kandi Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Samsung Mtn Qhubeka, Mix Team Africa (Continental Center), Rwanda karisimbi, Rwanda akagera na Rwanda Muhabura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tim rwanda courge

kwizera alphonse yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka