Abakinnyi 9 b’umukino w’amagare barerekeza muri Congo Brazza-Ville
Mu gihe habura hafi amezi abiri ngo imikino nyafurika (All african games) itangire,ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ryamaze gutangaza abakinnyi 9 barimo umukobwa umwe bazahagararira u Rwanda muri iyo mikino.
Guhera ku italiki ya 04 Nzeli 2015,kugeza taliki ya 19 Nzeli 2015,muri Congo Brazza-Ville,hazabera imikino nyafurika izwi ku izina rya All African Games,amarushanwa ahuriramo ibihug nyafurika mu mikino itandukanye ikinirwa kuri uyu mugabane.
Mu mikino yo gusiganwa ku magare,ikazatangira taliki ya 10 kugeza ku ya 13/09/2015.
U Rwanda ruzaba narwo rwitabira iyi mikino rukazohereza abakinnyi bagera ku icyenda,barimo abahungu 8 n’umukobwa 1.
Aba nibo bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mukino w’amagare mu mikino nyafurika (All Africa Games) izabera muri Congo Brazza.
Abahungu :
1 ARERUYA Joseph
2 BIZIYAREMYE Joseph
3 HADI Janvier
4 HAKUZIMANA
5 KAREGEYA Jeremie
6 NDAYISENGA Valens
7 NSENGIMANA Jean Bosco
8 UWIZEYE Jean Claude
Umukobwa
GIRUBUNTU Jeanne D’arc
Uko bazakina
1. Gusiganwa n’igihe bakina nk’ikipe: Valens Ndayisenga, Janvier Hadi, Joseph Biziyaremye na Hakuzimana Camera,bakazasiganwa taliki ya 10/09/2015
2. Gusiganwa n’igihe,umuntu ku giti cye: Valens Ndayisenga na Janvier Hadi,bakazasiganwa taliki ya 11/09/2015
3. Gusiganwa mu muhanda: abahungu bose uko ari 8,bakazasiganwa taliki ya 13/09/2015
4. Jeanne d’Arc Girubuntu azakina gusiganwa mu muhanda ndetse no gusiganwa n’igihe (umuntu ku giti cye),bakazasiganwa taliki ya 12/09/2015
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|