Mu Rwanda hatangijwe umushinga ‘Isonga-AFD’ wo kuzamura impano muri siporo

Mu kigo cy’amashuri cya GS Saint Aloys Rwamagana, hatangirijwe umushinga wiswe “Isonga-AFD” ugamije kuzamura impano muri Siporo binyuze mu bigo by’amashuri, ukazatwara Miliyari 1,5 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Handball ni umwe mu mikino izakorwamo uyu mushinga
Handball ni umwe mu mikino izakorwamo uyu mushinga

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, muri GS Saint Aloys Rwamagana habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga “ISONGA-AFD”, ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye binyuze mu bigo by’amashuri binyuranye.

Ni umushinga w’imyaka ibiri y’ibanze uzakorerwa mu bigo by’amashuri 17 ku ikubitiro, nyuma hakazagenda hongerwamo ibindi bigo nk’uko umushinga ubiteganya.

Mu ijambo ry’Umuyobozi wa GS St Aloys Rwamagana, Frère Camille Rudasingwa Karemera, yavuze ko banejejwe no kuba ikigo cyabo cyaratoranyijwe kuba ari cyo cyatangirijwemo uwo mushinga ku mugaragaro, anatangaza ko bitazabagora kubishyira mu bikorwa kuko icyo kigo gisanzwe cyigamo urubyiruko rukunda imikino kandi rusanzwe rwitwara neza.

Rémy Rioux , Umuyobozi mukuru wa AFD yatangaje ko uwo mushinga uzatwara Miliyari imwe n’ibihumbi 500 Frws, ugamije gufatanya n’igihugu cy’u Rwanda mu kuzamura imapano z’abakiri bato, guha amahugurwa abatoza ndetse n’abandi ’basportifs’, ndetse bikaba binaje bikurikira uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda, Emmanuel Macron.

Yagize “Njye n’abo turi kumwe twishimiye kuba turi hano mu gutangiza uyu mushinga, uru rugendo ruri muri gahunda zikurikira uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, urugendo rw’ingirakamaro ku bihugu byombi.”

Rémy Rioux , Umuyobozi mukuru wa AFD
Rémy Rioux , Umuyobozi mukuru wa AFD

Ati “Uyu mushinga ugamije gukorana namwe ku iterambere rya siporo, gushyira mu bikorwa politike ya Siporo by’umwihariko siporo mu mashuri, gushaka impano za siporo. Siporo ifite agaciro gakomeye mu iterambere, siporo kandi ntiheza, iha amahirwe ibitsina byombi, nk’uko twanabibonye hano ku bibuga bitandukanye, abahungu n’abakobwa bose barakina.”

Yatangaje kandi ko uyu mushinga uzaba inkingi mu gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego za Minisiteri ya Siporo, zirimo guhugura abatoza, abasifuzi n’abandi basportifs, byose bigamije guteza imbere impano za siporo.

Ni umuhango witabiriwe n'ingeri zitandukanye
Ni umuhango witabiriwe n’ingeri zitandukanye

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yashimiye Leta y’u Bufaransa binyuze muri AFD mu gushyigikira umushinga Isonga, aho yibukije ko uyu mushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda muri 2009, ukaba wari ufite intego zo guteza imbere impano mu mupira w’amaguru, muri 2019 baza gutekereza uko wakorwa mu bigo by’amashuri mu yindi mikino itandukanye.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Yagize ati “Aya mahirwe ntitugomba kuyapfusha ubusa, tuyabyaze umusaruro, abana bacu bazagere ku ndoto zacu zo gukina kinyamwuga ndetse no gutungwa nayo. Muri uyu mshinga hazabamo gusana ibikorwa remezo mu mashuri, abarimu bigisha siporo bazagenerwa amahugurwa hagamijwe ko bizabafasha kuzamura impano z’abana”.

Ibigo 17 bizakorerwamo uyu mushinga ku ikubitiro

1 GS KABARE

2.GS St Aloys

3. KIZIGURO Secondary School

4.College ADEGI

5. ES Nyamirama

6.IPM Mukarange

7.GS St Joseph Kabgayi

8.College Christ Roi Nyanza

9.GS Officiel de Butare

10.ENDP Karubanda

11.ES Kigoma

12.ISF Nyamasheke

13.GS Birambo

14.College de Gisenyi

15.Lycée de Kigali

16.GS Nyirangarama

17.GS DELASSALE Gicumbi

Muri ibyo bigo bizatangirizwamo uyu mushinga mu mikino itanu ariyo Football, Basketball, Volleyball, gusigangwa ku magare, gusiganwa ku maguru, na Handball, biteganyijwe ko buri mwaka w’umushinga hazajya hongerwamo ibindi bigo nk’uko Minisitiri wa Siporo yabitangaje.

Andi mafoto yaranze uyu muhango

Guverineri w'Intara y'i Burasirazuba Emmanuel Gasana nawe yari yitabiriye uyu muhango
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana nawe yari yitabiriye uyu muhango
Gusiganwa ku maguru ni umwe mu mikino izibandwaho
Gusiganwa ku maguru ni umwe mu mikino izibandwaho
Volleyball nayo ni umwe mu mikino izibandwaho
Volleyball nayo ni umwe mu mikino izibandwaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yewe uwo mushinga nimwiza ariko bazadufashe ntibizahere mumpapuro gusa bizashyirwe mubikorwa

Gaspard yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ndumva iyo gahunda Ari nziza cyane ku rubyiruko kuko bizatuma u rwanda rutera imbere ariko ndasabako bazongera ibigo kuko nanjye pfite iyo mpano ariko ntabuze aho nayizamurira nimupfashe rwose pfite impano yo gukina football murakoze

Tuyishime honore yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka