Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasabye Ferwafa ko icuma amatora y’umuyobozi wa Ferwafa .
Yannick Mukunzi umukinnyi wari usanzwe ukina hagati mu ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sport aho yayisinyiye amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.
Umutoza utoza ikipe ya APR fc Jimmy Mulisa aratangaza ko ashishikazwa no kumenya ibigendanye n’ikipe atoza ataba ashaka kumenya ibibera mu yandi makipe.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryakiriye impano y’ibikoresho by’uwo mukino bifite agaciro ka Miliyoni 66Frws bagenewe n’Ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Bubiligi.
Abafana b’ikipe ya Etoile de l’Est ifite icyicaro mu karere ka Ngoma baranengwa kuyifana ku izina gusa ntacyo bayifasha bigatuma ubushobozi buke buyigumiza mu kiciro cya Kabiri.
Ikipe ya Mukura yamaze kwemerera Ally Niyonzima wari umaze iminsi muri Rayon Sports kwerekeza muri AS Kigali
Ikipe ya Police FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Abapolisi EAPCO (East African Police Chiefs Cooperation Organization) bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yasoje iryo rushanwa iri ku mwanya wa kabiri.
Ihuriro rya banki zikorera mu Rwanda (RBA) guhera tariki ya 02 -03 Nzeri na tariki ya 09-10 Nzeri ryeteguye irushanwa rizahuza abakozi ba za banki zikorera mu Rwanda mu mikino itandukanye
Isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally rya 2017, ryitezweho kuzaba rinogeye ijisho ndetse rikazarangwa no guhangana bidasanzwe.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira ku itariki 29/09/2017, isozwe tariki 01/07/2018 ubwo hazaba habura iminsi itatu ngo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye Shampiona na APR zegukanye igikombe cy’Amahoro zizahurira i Rubavu mu gikombe kiruta ibindi mbere y;uko Shampiona itangira
Ikipe ya Mukura yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri, umukinnyi wakiniraga ikipe ya Vital’o n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ikipe ya Polisi yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu mikino ya gipolisi ihuza amakipe ya gipolisi muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba iri kubera i Kampala muri Uganda.
Ndagijimana Daniel Utuye mu kagari ka Ruyonza mu murenge wa Ruramira muri Kayonza yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Amagaju yabihije ibyishimo bya Rayon Sports ku munsi wo kwerekana igikombe cya Shampiyona i Huye, aho yayitsinze ibitego 2-1 .
Ikipe ya Gorillas Handball Club na Fc St Pauli Handball yo mu Budage basuye abana batorezwa umukino wa Handball muri Gs Mwendo iherereye mu Karere ka Bugesera bayurwa n’urwego rw’imikinire babasanganye.
Nyuma y’umunsi wa nyuma w’amajonjora mu mikino ihuza amakipe yisumbuye, ibigo 9 byo mu Rwanda muri 21 byageze muri 1/4 cy’irangiza
Ikipe ya Polisi yerekeje muri Uganda kwitabira imikino ihuza amakipe y’abapolisi yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba izabera i Kampala guhera tariki ya 24 kugeza tariki ya 30 Kanama 2017.
Kuri uyu wa 22 Kanama 2017 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.
Nyuma yo gusabwa ibisobanuro bitarenze amasaha 48 ku mikoreshereze y’umutungo, Umuyobozi wa FERWAFA yamenyesheje abamuhaye ayo masaha ko nta burenganzira babifitiye
Ubuyobozi bw’Akagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi muri Huye bwatangije irushanwa ngarukamwaka ry’umupira w’amaguru rigamije gushishikariza abaturage gahunda za leta zitandukanye.
Abagize inama y’ubutegetsi ya Ferwafa bandikiye umuyobozi wa Ferwafa bamusaba gutanga ibisobanuro by’amafaranga yashyize kuri konti ye kandi atayagenewe.
Rutahizamu w’Amavubi ndetse wari umaze umwaka akinira AS Kigali ari we Mubumbyi Barnabe yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Bugesera.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ryitwa Umurage Handball Trophy, ikipe ya APR Hc mu bagabo na Gorillas mu bagore ni zo zegukanye ibikombe kuri iki cyumweru.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe na Uganda ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN ibashije kuyigaranzura iyitsinda 2-0 ntibyagira icyo biyimarira kuko yahise isezererwa.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hateganyijwe irushanwa rya Handball rizahuza amakipe akomeye yo mu Rwanda n’ikipe ya FC St Pauli Handball yo mu Budage.
Ikipe y’igihugu ya Uganda yamaze kugera i Kigali aho ije gukina n’Amavubi y’u Rwanda umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali
Abakinnyi b’ikipe ya Espoir baratangaza ko bemerewe agahimbazamusyi mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2017 ariko ngo kugeza ubu ntibarayahabwa.
Abakinnyi bo mu bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Rwanda berekeje muri Uganda ahagiye kubera imikino ihuza ibigo by’Amashuli yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba
Ikipe ya Police igiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda kwitabira imikino izahuza amakipe ya gipolisi yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iburairazuba.