Guteza imbere Siyansi bizagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu - Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi (INGSA) ibera i Kigali kuva ku itariki ya 1-2 Gicurasi 2024.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu birenga 65 byo hirya no hino ku Isi
Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu birenga 65 byo hirya no hino ku Isi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035.

Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu nama ya gatanu y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, irimo kubera i Kigali guhera ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024.

Ni nama ihuje abaturutse mu bihugu 65 ku bihugu 160 binyamuryango by’iri huriro rimaze igihe kingana n’imyaka 10, ikaba ari ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko nka Leta y’u Rwanda bazi neza agaciro ka siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu nzego zose, mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.

Yagize ati “Mu murongo w’icyerekezo cya 2050, siyansi itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo Igihugu cyatangiye rwo kuzagira ubukungu buringaniye muri 2035, n’Igihugu cy’ubukungu bwo hejuru muri 2050, hagamijwe kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose.”

Yongeraho ati “U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi kugira ngo iyi ntego igerweho, twashoye mu byiciro byose by’uburezi duhereye mu mashuri abanza, ayisumbuye no mu mashuri makuru, intego yacu ni ugukomeza kuzamura ubumenyi bw’abantu bacu binyuze mu kubongerera amahugurwa ahoraho mu nzego zinyuranye za siyansi.”

U Rwanda rwishimiye kuba ari cyo gihugu cya mbere cyakiriye iyi nama ku mugabane wa Afurika
U Rwanda rwishimiye kuba ari cyo gihugu cya mbere cyakiriye iyi nama ku mugabane wa Afurika

Biteganyijwe ko mu minsi ibiri iyi nama imara haganirirwamo gahunda zitandukanye zirimo uburyo za Guverinoma zarushaho kuganira n’imiryango ikora ibijyanye na siyansi, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukora politiki zishobora guteza urwego rwa siyansi imbere kandi zikanafasha abaturage.

Perezida w’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, Prof. Remi Quirion, avuga ko amwe mu mahirwe u Rwanda rufite ari uko rufite abakiri bato benshi ugereranyije no mu bindi bihugu by’umwihariko ibyo ku migabane y’u Burayi na Amerika.

Ati “Ni urubyiruko rwifuza kumenya, ariko wenda amahirwe macye bagira yo kubona akazi keza bamaze kwiga, ni zo mbogamizi zikomeye tugiye gushyiramo imbaraga. Hano mu Rwanda icyiza cyaho mufite amasomo ya siyansi n’imibare, ndacyeka ko mufite umusingi mwakubakiraho.”

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama ibereye ku mugabane wa Afurika
Ni ku nshuro ya mbere iyi nama ibereye ku mugabane wa Afurika

Umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda kuva mu 1994 ubarirwa ku mpuzandengo ya 7%, mu gihe ibyo umuturage w’u Rwanda yinjiza byavuye ku madolari ya Amerika 111, bigera ku 1040 mu 2023.

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035, aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura amadolari 4,036 mu gihe bitenganyijwe ko azaba yinjiza nibura amadolari 12,476 ku mwaka mu 2050.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SCIENCE,ahanini igizwe n’amategeko yashyizweho n’Imana (lois universelles).Icyo abahanga bakora gusa,ni ukuvumbura ayo mategeko.Universe yose yaremwe n’Imana,ikoresheje sciences.Ibyo tunywa,uburyo tubyara abana,ndetse n’uburyo dukora amafaranga,byashyizweho n’Imana.Iyo Mana iduha byose kandi ishobora byose (Almighty).Nta kiyinanira.Nubwo dusaza tugapfa,bible ivuga ko ku munsi w’imperuka Imana izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza,ikabaha ubuzima bw’iteka.Izabikora yifashishije SCIENCES !! Shaka Imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi,nibwo nawe uzabaho iteka muli paradis.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka