Umugabo witwa Eugene Cernan ufite imyaka 78, kuri uyu wa 14/12/2012 arizihiza imyaka 40 ishize akandagiye ku kwezi. Cernan yageze ku kwezi akurikiye Neil Armstrong witabye Imana tariki 25/08/2012 afite imyaka 82.
Nsanzimana Albert, umukozi w’akarere ka Gakenke yatangiye ubushakashatsi bwo gukora ifumbire ivuye mu mwanda uva mu misarane ya Eco-San. Iyo myanda ngo ibyara ifumbire nziza iri ku rwego rw’ifumbire mvaruganda kuko iyo uyishyize ku myaka ikura neza.
Bazarama Caïthan w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Nyanza wigeze gukora indege yifashihsije moteri ya moto arashaka kongera gukora indi bitandukanye ariko agasaba ko yaterwa inkunga muri icyo gikorwa.
U Rwanda ruzahagararirwa n’amakompanyi 10 akizamuka, atanga icyizere mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), azitabira amarushanwa yateguwe n’umuryango Startup World ufasha amakompanyi nk’ayo akiri mato kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Mu Rwanda hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kureba imbogamizi abakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’icyizere bafitiye amakompanyi acuruza iyo miyoboro ya internet na telefone.
Ikigo gishyingura abapfuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyazanye igitekerezo gitangaje aho kivuga ko ivu ry’imibiri y’abapfuye rishobora guhindurwa indiri y’amafi n’utundi dusimba two mu mazi.
Ishuri ryigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia) ryitwa Africa Digital Multimedia Academy (ADMA) rizatangira gutanga amasomo guhera tariki 05/03/3012 ku kicaro cyaryo i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’igihe kitari gito inganda zikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga (Apple na Samsung) zitarebana neza, komisiyo yo mu burayi yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye niba koko ibyo izo nganda zivuga ko zipfa ari byo.