Huye: Hatangiye gushakwa ubushobozi bwo kwifashisha mu nyigo y’urwibutso rw’Akarere

Nyuma y’igihe kitari gito hifuzwa ko habaho urwibutso rwa Jenoside rwasobanurwamo amateka ya Jenoside mu Karere ka Huye, aho ruzubakwa hamaze kurambagizwa none ubu hari gushakwa ubushobozi bwo gukora inyigo yo kurwubaka.

Hari gushakwa ubushobozi bwo kwifashisha mu nyigo y'urwibutso rw'Akarere ka Huye
Hari gushakwa ubushobozi bwo kwifashisha mu nyigo y’urwibutso rw’Akarere ka Huye

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, itsinda rihuriweho n’Akarere, Minisiteri y’ibidukikije ndetse na MINUBUMWE ryasanze urwo rwibutso rwakubakwa hakurya y’urwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hafi ya Labophar.

Agira ati: “Turabizi ko harimo ibikorwa remezo ariko twifuza no kuzakora urwibutso rutabangamira ibidukikije. Kandi tubona ari hagati dukurikije uko perefegitura yari iteye. Bizanorohereza abashakashatsi bo muri Kaminuza bashaka gukora ubushakashatsi ku mateka.”

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, mu nama yabaye tariki 2 Gicurasi 2024 basabwe kandi biyemeza kuzagira uruhare mu kwegeranya amafaranga yakwifashishwa mu gukora inyigo yo kubaka urwo rwibutso.

Kubaka urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Huye byemejwe nyuma y’uko abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Karama bagiye bagaragaza ibyifuzo binyuranye birimo n’uko i Karama ari ho hashyirwa urwibutso rwa Jenode rw’Akarere bashingiwe ku kuntu hahungiye Abatutsi benshi hakanagwa benshi.

Meya Sebutege avuga ko urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ruzubakwa, ahubwo n’urwa Karama rukazagumaho, cyane ko hateganywa ko inzibutso za Jenoside 19 bari basanganywe zizagabanywa hagasigara 13, habariyemo n’urw’Akarere.

Ati: “Gahunda ihari ni uko mu nzibutso tuzasigarana buri rwose rugira inzu y’amateka. Birumvikana ko bitazakorerwa rimwe, ahubwo bizakorwa mu byiciro. Ikigiye guherwaho ni ugukora inyigo y’urwibutso rw’Akarere, rugatangira no kubakwa. Birumvikana ko ku bw’ingengo y’imari inyigo no kubaka bitakorwa mu mwaka umwe.”

Yongeraho ko bazanareba n’inzibutso zimwe na zimwe batangira gushyiramo amateka, bahereye ku zifite inyubako zishobora kuba zajyamo ayo mateka, urugero nk’urwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Ruhashya n’urwo muri RAB i Rubona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka