Tour du Rwanda: Areruya yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye agace ka kane ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.

Areruya abaye uwa mbere nyuma yaho mu gace ka gatatu ka Karongi-Rusizi yari yabaye uwa kabiri.

Areruya Joseph yatanze abandi ku murongo yegukana umwanya wa mbere
Areruya Joseph yatanze abandi ku murongo yegukana umwanya wa mbere
Areruya Joseph ubu ni nawe wa kabiri ku rutonde rusange, arushwa na Valens Ndayisenga wa kabiri umunota 1 n'amasegonda 6
Areruya Joseph ubu ni nawe wa kabiri ku rutonde rusange, arushwa na Valens Ndayisenga wa kabiri umunota 1 n’amasegonda 6

Uyu musore kandi abaye uwa mbere mu gace ka Rusizi-Huye nyuma yaho mu gace ka mbere ka Kigali-Ngoma yari yatsindiye umwambaro w’umuhondo (Maillot Jaune).

Areruya Joseph yishimira igihembo cyo kwegukana agace ka kane (Rusizi-Huye) ka Tour du Rwanda
Areruya Joseph yishimira igihembo cyo kwegukana agace ka kane (Rusizi-Huye) ka Tour du Rwanda

Uwo mwambaro yaje kuwamburwa na Valens Ndayisenga ubwo barangizaga agace ka kabiri ka Kigali-Karongi.

Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Ngoma muri Tour du Rwanda
Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Ngoma muri Tour du Rwanda
Ndayisenga Valens nawe yagumanye Maillot jaune y'umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Ndayisenga Valens nawe yagumanye Maillot jaune y’umukinnyi uyoboye urutonde rusange

Areruya Joseph akoresheje amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, bakaba bahagereye rimwe ari abakinnyi 22 bose bahabwa ibihe bingana.

Ndayisenga Valens akomeje kuyobora urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12, iminota 54 n’amasegonda 36, akarusha Areruya Joseph umukurikiye umunota 1 n’amasegonda 16.

Urutonde rugaragaza uko bakurikirana mu gace ka Rusizi-Huye
Urutonde rugaragaza uko bakurikirana mu gace ka Rusizi-Huye
Urutonde rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana muri rusange
Urutonde rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana muri rusange

Ibihembo by’umunsi

Utwaye agace Rusizi-Huye: Areruya Joseph/Amis Sportifs

Uwitwaye neza mu kuzamuka: Mugisha Samuel

Umunyarwanda wa mbere: Ndayisenga Valens

Umunyafurika wa mbere: Ndayisenga Valens

Umukinnyi ukiri muto: Valens Ndayisenga

Uyoboye urutonde rusange/Maillot Jaune: Ndayisenga Valens

Valens Ndayisenga wa Dimension Data akomeje kwibutsa benshi umwaka wa 2014 ubwo yegukanaga Tour du Rwanda
Valens Ndayisenga wa Dimension Data akomeje kwibutsa benshi umwaka wa 2014 ubwo yegukanaga Tour du Rwanda
Ndayisenga valens kandi ni nawe wahembwe nk'umunyarwanda, Umunyafurika ndetse n'umukinnyi muto ukiri imbere ku rutonde rusange
Ndayisenga valens kandi ni nawe wahembwe nk’umunyarwanda, Umunyafurika ndetse n’umukinnyi muto ukiri imbere ku rutonde rusange
Mugisha Samuel wahembwe nk'umukinnyi witwaye neza mu kuzamuka, abikoze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Mugisha Samuel wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu kuzamuka, abikoze ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Uko Mugisha Samuel yayoboye isiganwa, Areruya Joseph akaba uwa mbere, Valens Ndayisenga agakomeza kubayobora

Minisitiri w'umuco na siporo atangiza agace ka Rusizi-Huye
Minisitiri w’umuco na siporo atangiza agace ka Rusizi-Huye

Kuri uyu wa Kane abanyarusizi bari bakukereye baje kwirebera ibihangange by’Afurika mu mukino w’amagare, Ku I Saa tatu zuzuye Ministir w’umuco na Siporo Uwacu Julienne aza gutangiza isiganwa ku mugaragaro, maze abasore batangira guhatana, bidatinze binjira ishyamba rya Nyungwe ari ko Mugisha Samuel yakomezaga kugenda ashaka uko yaca mu rihumye abandi bakinnyi.

Abasiganwa muri Tour du Rwanda bamanuka mu mirima y'icyayi cya Gisakura
Abasiganwa muri Tour du Rwanda bamanuka mu mirima y’icyayi cya Gisakura
Mugisha Samuel watunguranye cyane muri Tour du Rwanda 2016
Mugisha Samuel watunguranye cyane muri Tour du Rwanda 2016
Aha yari yenekeye abandi, maze igare araryubika
Aha yari yenekeye abandi, maze igare araryubika

Uyu musore muto muri rushanwa n’imyaka ye 18, byaje kumuhira aza guhita atangira gusiga abandi, gusa aza gukurikirwa na Buru Temesgen wo muri Ethiopia, ariko Mugisha umaze kugaragaza ko ubuhanga mu gusiganwa ahaterera, ubwo babaga bagaba bageze ahazamuka ndetse hari n’amanota yahita asiga uwo mugenzi we ndetse aza no kugenda akusanya amanota yose yo mu ishyamba rya Nyungwe.

Valens Ndayisenga wambaye umwambaro w'umuhondo yacungiraga hafi
Valens Ndayisenga wambaye umwambaro w’umuhondo yacungiraga hafi

Aba bombi baje gusohoka ishyamba ari bo bari imbere, gusa bakagenda basimburana kujya imbere, bazakunyura Kitabi, Gasarenda,Kigeme na Nyamagabe mu ujyi bakiyoboye isiganwa, gusa haza no kwiyongeraho Ruhumuriza Abraham werekezaga iwabo, maze bakomeza kuoyobora isiganwa kugera habura Kilometero eshatu ngo basoze.

Kuva aho, igikundi cyaje gushyikira abakinnyi maze bose hamwe bongera umuvuduko ngo batanguranwe gurunguka imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye ku mwanya wa mbere, ni bwo abakinnyi bose 22 baza gutunguka bari kumwe, ariko Areruya Joseph abarusha kunyongana imbaraga abatanga kwambuka umurongo.

Aba bakinnyi bose uko ari 22 baje guhabwa ibihe bingana, aho bose bakoresheje amasaha amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, baza gukurikirwa Na Mugisha Samuel ku mwanya wa 23 wahageranye na Gasore Hategeka ndetse na Byukusenge Nathan, aho bari basizwe n’aba mbere amasegonda 11.

Byari ibyishimo ku banyarwanda batatu begukanye ibihembyo by'umunsi byose
Byari ibyishimo ku banyarwanda batatu begukanye ibihembyo by’umunsi byose

Amwe mu mafoto y’agace ka Rusizi-Huye

Abasiganwa muri Tour du Rwanda banyuze muri iri shyamba rya Nyungwe
Abasiganwa muri Tour du Rwanda banyuze muri iri shyamba rya Nyungwe
Bakata igare mu makorosi ya Nyungwe ...
Bakata igare mu makorosi ya Nyungwe ...
Muri Pariki ya Nyungwe rwagati ....
Muri Pariki ya Nyungwe rwagati ....
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ni byiza kuri:Valens ,Areruya na Mugisha,Mu by’ukuri Umukinnyi muto ninde muri iyi tour of Rwanda?

Martin Bucyanayandi. yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Gusa tunejejwe n’abakinnyi b’abanyarwanda bagaragaje ubuhanga bwabo muri iyi tour of Rwanda,ariko mudufashe gusobanukirwa n’aya magambo:"Umukinnyi ukiri muto"ese ni ufite imyaka 18 cg ni ufite 22(ie Mugisha(18) Valens(22) ku mukinnyi ukiri muto kuki hadahembwa Mugisha Samuel? ababihugukiwe mudufashe kubyumva.

Martin Bucyanayandi. yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

mugisha ifite umwaku wo kutagera kumurongo aruwambere nukuntu aba yabasize cyangwa akaba nta tekinike ifite

damas yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

abo basore ni baakomereze aho mu guhesha urwwwaanda ishema. Arikose koko Valens Ndaayisenga niwe muto?

FIDELE yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Twari tumenyereye ibyishimo by’umupira w’amaguru,ariko ndabona n’igare riri kunzanira ibyishimo kubera abana b’u RWANDA uburyo bari kwitwara neza.

NZEYIMANA JEAN yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

"ALLELLUA" NI IJAMBO RY’IGIHEBURAYO RISOBANURA NGO<< IMANA ISHIMWE>> NDANEZEREWE CYANE NI IZINA RY’ UMUGISHA KOMEZA UBANIKIRE TURAGUSHYIGIKIYE!

wellars NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Rusizi twishimye cyane kuko hageze tour du rwanda bajye batwibuka uko irushanwa rizajyariba.

vicky yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

u Rwanda rwacu rurayitwaye peee Alellua Joseph jya mbere mwana w’u Rwanda Imana igushyigikire.

BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

@Emile bisobanura umukinnyi ukiri muto mubitwaye neza kurusha abandi...

hh yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

vincent .mudusobanurire uburyo valens afata ibihembo by’umunyonzi iki ri MUTO kandi hari Mugisha Sam thanks!

vincent yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

hari ibyo ntari gusobanukirwa,ngo valens niwe mukinnyi ukiri muto kdi afite 22 years old,then mukatubwira ngo MUGISHA SAMUEL:UMWE URI KUTSINDIRA IBIHEMBIO BYO KUZAMUKA ngo afite 18 years old
So kuki Samuel atari gufata ibihembo by’umunyonzi ukiri muto?ababisobanukiwe mwamfasha.
GUSA TURISHIMYE.COURAGE

emile niyitegeka yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

areruya oyeeee

damuru yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka