Tour du Rwanda: Girdlestone Dylan niwe wambaye umwenda w’umuhondo nyuma y’agace ka kane

Umunya-Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan ni we uyoboye abandi mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ ryari rigeze ku munsi waryo wa kane, ubwo bavaga Musanze berekeza mu karere ka Muhanga ku wa kane tariki ya 21/11/2013.

Girdlestone wari wegukanye umwanya wa kabiri nyuma y’undi munya-Afurika y’Epfo Van Zyl Johann, hateranyijwe ibihe abakinnyi bose bamaze gukoresha, yahise agirwa uwa mbere maze yambikwa umwenda w’umuhondo uranga umukinnyi uza imbere ku rutonde rusange.

Girdlestone Dylan amaze gukoresha amasaha 12 n’iminota 37, akaba asigaho Meint Jes Louis wo mu ikipe ya MTN Qubekha uri ku mwanya wa kabiri iminota ibiri n’amasegonda 10, naho Eyob Metkel w’umunya Eritrea akaza ku mwanya wa gatatu.

Kuva Musanze- Muhanga, Umunyarwanda waje hafi ni Bintunimana Emile waje ku mwanya wa kane, naho uri imbere ku rutonde rusange akaba ari Nsengiyumva Jean Bosco uri ku mwanya wa gatandatu. Undi Munyarwanda uza hafi ni Hadi Janvier uri ku mwanya wa cyenda.

Van Zyl wa yegukanye etape ya 4 akurikirwa na Girdlestone Dylan uza imbere ku rutonde rusange.
Van Zyl wa yegukanye etape ya 4 akurikirwa na Girdlestone Dylan uza imbere ku rutonde rusange.

Nubwo harimo amakipe akomeye nka MTN Qubekha, Afurika y’Epfo na Eritrea, Nsengiyumva Jean Bosco uri ku mwanya wa mbere mu Banyarwanda avuga ko mu byiciro ( etapes ) bitatu bisigaye bashobora kwitwara neza bakaba bakegukana umwanya mwiza.

Nsengiyumva avuga ko bigoye cyane ko bakwegukana umwanya wa mbere kuko basa n’abamaze gutakara ariko ko amahirwe agihari, ngo bagomba gukomeza guhangana n’andi makipe kugeza ku munsi wa nyuma.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda 2013’ ryakomeje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/11/2013 hakinwa icyiciro cya gatanu, abasiganwa bakaba bahagurutse mu karere ka Muhanga berekeza mu karere ka Nyamagabe ahari intera ya kilometero 102.

Icyiciro cya gatandatu kizakinwa ku wa gatandatu tariki ya 23/11/2013, abasiganwa bava i Huye berekeza mu mugi wa Kigali, bakazasoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku cyumweru tariki 24/11/2013, aho kuri uwo munsi wa nyuma waryo abasiganwa bazazenguruka mu mugi wa Kigali.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka