Urubyiruko rwa Afurika ni amahirwe mu iterambere ry’ikoranabuhanga – PM Ngirente

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yatangije ihuriro rya kabiri ry’ubukungu mu nama ya gatanu yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu rugamba rwo guhindura amateka Afurika (Transform Africa Summit), inama ya mbere nini y’ikorabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente

Iyi nama ibera i Kigali, yahuje abagera ku 4,000 barimo abayobozi, abakora mu byo guhanga udushya, abashoramari, ibihangange mu ikoranabuhanga n’abandi, ikaba iri kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryafata iyambere mu guhindura ubukungu bwa Afurika.

Minisitiri w’intebe Ngirente yagaragaje imibare y’urubyiruko muri Afurika, yagakwiye kuba intandaro y’ahazaza heza ha Afurika mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rwiyongera kurusha ahandi, aho kuri ubu habarurwa abagera kuri miliyoni 140 bayongereye mu myaka icumi ishize. Bitarenze mu 2028, umugabane wa Afurika uzaba ubarura abaturage bagera kuri Miliyari batarengeje imyaka 25.

Ngirente avuga ko aya ari amahirwe aho kuba umutwari ku mugabane wa Afurika.

Ati “Uru rubyiruko dufite ni amahirwe yo kuba twakwisanga cyane mu ikoranabuhanga kuko abakiri bato baba bafite ubushake bwo kwakira ibishya byihuse.”

Ati “aha ni ho tubonera agaciro ka sosiyete zigitangira, umumaro wazo ukagera no ku rwego rw’isi mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.”

Ku isi yose, Minisitiri Ngirente yavuze ko sosiyete zigitangira nyinshi ziyobowe n’urubyiruko, ruhugiye mu guhanga imirimo ndetse no guhindurira amateka ibihugu byabo. Uru rubyiruko ruzana ibitekerezo bishya, biba akenshi bikenewe ngo hahangwe udushya ndetse habeho no kurushanwa.

Mu Rwanda, ibitekerezo byinshi by’urubyiruko biri kuzana ibisubizo by’ ibibazo igihugu gifite.

Aha yatanze urugero rwa tap and go app, ikoranabuhanga rifasha kwishyura udakoresheje amafaranga mu ngendo zitandukanye abakoresha imodoka zitwarira abantu hamwe bifashisha muri Kigali. Umwaka ushize iri koranabuhanga ryanagejejwe muri Cameroun.

Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwatangije Miss Geek Award, irushanwa rihuza ba rwiyemezamirimo b’abakobwa bafite imishinga irimo udushya mu ikoranabuhanga dushobora kuzanira ibisubizo bimwe mu bibazo igihugu gifite.

Iri rushanwa rya Miss Geek Rwanda ryaje kwaguka ubu rigeze ku kuba Miss Geek Africa.
Abatsinda iri rushanwa bahembwa ibihembo birimo amafaranga, amahirwe yo guhabwa amahugurwa ndetse no kuba babona abandi bafatanyabikorwa bagura imigabane mu mishinga yabo.
Ku bwa minisitiri wIntebe Ngirente, ikoranabuhanga ni ingirakamaro cyane kuko ari ryo musingi uzahuza Afurika mu buryo busobanutse kandi bwihuse.

Kuri iki kintu Minisitiri Ngirente yerekanye aho u Rwanda ruhagaze agira ati “Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu ngamba z’igihugu z’impinduka mu iterambere hagati ya 2017 -2014, zigamije guhugura urubyiruko rwose (kuva ku myaka 16 kugeza ku myaka 30) mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze 2024.

Asobanura ibi, yavuze ko ibi bizashoboka binyuze muri gahunda y’igihugu yo kwigisha ikoranabuhanga igamije gutuma abakuze bamenya ikoranabuhanga bazaba bari byibura kuri 60% bitarenze mu 2024.

Mu biganiro bya mugitondo kandi, abari aho bagaragaje ko Afurika ikeneye rwose gukoresha ikoranabuhanga kugirango irenge imbogamizi zayo.

Fatoumata Ba, umuyobozi mukuru wa Janngo, sositye yo muri Cote d’Ivoire y’ikoranabuhanga, yagize ati “Afurika ni yo iza imbere y’iyindi migabana mu gukoresha cyane telefone zigendanwa, kandi ikomeje kuza imbere mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi (e-commerce) nyamara igakomeza gusigara inyuma.”

Abitabiriye iyi nama bemeranyijwe ko kugirango umugabnae ugire iterambere rirambye mu by’ubukungu, guverinoma n’abakora ubucuruzi bagomba gukora ku buryo ikoranabuhanga rikora ku buryo bworoshye kugirango abikorera bagire uruhare rufatika mu kugabanya ubukene ari nako bazamura ubukungu.
Inama ya Transform Africa Summit yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, ikazasozwa tariki 17 Gicurasi 2019, ikaba iri kubera muri Kigali Convention Center.

Benshi mu bazwi cyane mu ikoranabuhanga ku isi bazabona umwanya wo kuganirira abitabiriye iyi nama, barimo Dr Donald Kaberuka, wahoze ari perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ubu akaba ayoboye inama ya Global Fund, Strive Masiyiwa, umuyobozi nshingabikorwa akaba n’uwashinze Econet Wireless n’abandi.

Ku ruhande rwa Transform Africa Summit, hari kuba kandi inama nyinshi ku iterambere ry’ikoranabuhanga, zigamije gushakira ibisubizo ibibazo byinshi biboneka hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka