Ibigo ‘YEGO Centre’ biri mu byakuye Urubyiruko mu bwigunge

Urubyiruko rugana Ibigo byarushyiriweho ngo birufashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere bizwi ku izina rya ‘YEGO Centre’ (Youth Employment for Global Opportunities Centre) n’urugana ibigo birufasha gushaka akazi, kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kubahuza n’abatanga akazi bizwi ku izina rya “Employment Service Center” ruratangaza ko rwabashije kuva mu bwigunge, rubikesha Serivisi zihatangirwa.

Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw'iya kure
Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw’iya kure

Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n’Urubyiruko ruhagana, Musanze Employment Service Centre ibarizwa muri Youth Empowerment for Global Opportunities (YEGO CENTRE) Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw’iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye binyuze mu Kigo cya Musanze Employment Service Center gikorera muri Yego Center ya Musanze.

Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y’igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye mu gihe gito yishyuriwe na Leta.

Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry’amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa abashaka akazi biganjemo urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Musanze Employment Service Centre ikorera muri YEGO Centre ya Musanze kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ikoranabuhanga muri za Cyber café”.

Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n’uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw’Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

Kuva mu mwaka wa 2016 Ikigo Musanze Employment Sevice Centre gishyirwa muri YEGO Centre ya Musanze kimwe n’izindi serivisi zitangwa muri za Yego Centre, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b’ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y'ibintu bitandukanye
Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y’ibintu bitandukanye

Rwigamba Aimable, Umuyobozi wa Musanze Employment Service Center akaba n’Umuyobozi wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y’ubuzima bw’ahazaza bitewe n’ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

Muri iki gihe abantu bahanganye n’ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi zakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w’abazihabwa ku munsi; gusa nk’izirebana n’imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke, Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo.

Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho
Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa ni ingirakamaro urubyiruko rukeneye gukomeza gufashwa kugera ku gisubizo cy’ibibazo birrwugarije

[email protected] yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka