Amateka ababaje y’umuhanzi Birori Phénéas waririmbye ‘Ndayi ndayi nda ti,ti,ti’

Umuhanzi Birori Phénéas, ni we wahimbye indirimbo yitwa ‘Guhinga birananiye’ bamwe bari bazi ko yitwa ‘Indayi ndayi, ndayi, nda ti, ti, ti…’ ubwo yigaga muri Collège Officiel de Kigali (COK), ishuri ryari rifite Orchestre y’abanyeshuri baririmbye indirimbo zanyuze benshi mu gihe cyabo (1972 - 1978).

Umuhanzi Birori Phénéas
Umuhanzi Birori Phénéas

Nyakwigendera watabarutse mu 1991 azize uburwayi, yavutse mu 1951 ahahoze ari muri Komini ya Rukondo ya Gikongoro, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Amashuri abanza yayigiye i Mbazi muri Butare akomereza mu yisumbuye mu ishuri ryisumbuye ry’Abadivantisite (Collège Adventiste de Gitwe) i Gitarama ahiga umwaka wa mbere, akomereza i Shyogwe mu cyiciro rusange, arangije ajya kwiga muri COK mu Mujyi wa Kigali aho yarangirije amashuri yisumbuye. Ni naho yacurangiye indirimbo ze nyinshi ari hamwe na bagenzi be barimo Dr Bigirankana Alyos na Girukubonye bari inshuti ze cyane.

Nyuma yaje gukomereza amasomo ya Kaminuza hanze y’u Rwanda arangije aza gukora mu mushinga w’Abasuwisi mu cyayi cya Gisovu ku Kibuye, no muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) aho yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe amazi n’amashyamba.

Ubuzima bwe nk’umuhanzi nk’uko bisobanurwa n’umuhungu we Rugirangoga Philbert, butangirira mu mashuri yisumbuye kuko yaririmbye mu itorero rya gakondo, aza gukuza impano yo gucuranga ageze i Gitwe mu cyiciro rusange, aho yigiye gucuranga gitari mu itorero yabarizwagamo ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Umuhungu wa Birori, Rugirangoga Philbert (Micomyiza)
Umuhungu wa Birori, Rugirangoga Philbert (Micomyiza)

Rugirangoga Philbert watuganiriye birambuye ku buzima bwa se, yatubwiye ko Birori Phénéas yafunzwe mu bo bitaga ibyitso by’inyenzi (Inkotanyi) urugamba rwo kubohora u Rwanda rumaze umunsi umwe rutangiye tariki 2 Ukwakira 1990.

Babanje kumufungira i Gikondo baza kumwimurira mu Ruhengeri, ariko agarurwa i Kigali muri Mutarama 1991 kubera uburwayi, hashize iminsi mike Inkotanyi zibohoye gereza ya Ruhengeri.

Rugirangoga ati “Agezeyo yaje kurwara araremba cyane, bamugarura i Kigali muri gereza ya 1930 mu kwezi kwa Mbere 1991, bamujyana mu bitaro bya CHK aho yari arwariye azirikishijwe ipingu ku gitanda. Bamurekuye mu kwa Kane 1991, ku bw’amahirwe asubira mu kazi ariko yari yarashegeshewe n’uburoko kubera uburwayi. Batubwiye ko yarwaye ikibyimba munsi y’ugutwi, hanyuma ngo kiza kwimukira mu bihaha kiramuzahaza cyane. Hashize igihe gito afunguwe yaje kongera kuremba yitaba Imana tariki 11/12/1991.”

Birori Phénéas n'uwo bashakanye bombi ntibakiriho
Birori Phénéas n’uwo bashakanye bombi ntibakiriho

Imwe mu ndirimbo za Birori Phénéas zakunzwe cyane yitwa ‘Guhinga birananiye’ yaririmbye ari muri Collège Officiel de Kigali ahagana mu 1974. Iyo ndirimbo yamenyekanye mu nyikirizo yayo igira iti ‘Indayi, ndayi, ndayi nda ti,ti,ti’ iri mu njyana ya "Twist" yari igezweho muri Kenya ahagana mu 1970.

Izindi ndirimbo za Birori zizwi usibye ‘Guhinga birananiye’ hari iyitwa ‘Nabuze byose’, n’indi yitwa ‘Nseko nziza’ yaririmbanye na Semanywa.

Kurikira ikiganiro cyose hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Asante KT Radio!!!!

MUKASA yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka