Afurika y’Iburasirazuba ishobora kwibasirwa n’ibiza

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora kwibasirwa n’ibiza, bitewe n’amazi y’imvura ishobora kugwa mu kwezi kwa Kane n’ukwa gatanu, ndetse benshi bagakurwa mu byabo bitewe n’imiyaga iva mu nyanja y’Abahinde.

Abaturage bavuye mu byabo mu Mujyi wa Bujumbura
Abaturage bavuye mu byabo mu Mujyi wa Bujumbura

Bimwe mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byugarijwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi, aho abantu 58 bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihugu cya Tanzaniya n’abandi 13 mu gihugu cya Kenya.

Hari byinshi bimaze kwangirika mu bihugu nk’u Burundi, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Repubulika ya Congo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ritangaza ko muri Congo-Brazzaville nibura abana ibihumbi 100 bakeneye ubutabazi bwihuse, mu gihe ibihumbi 49 ubu badafite aho kwigira muri Komini ya Mpouya mu majyaruguru y’uruzi rwa Congo.

Mu burasirazuba bwa RDC mu gace ka Kalemie, amazi menshi avuye mu kiyaga cya Tanganyika yinjiye mu nzu z’abaturage. Abaturage bavuga ko abagera muri 3500 bamaze kuva mu byabo kubera amazi y’ikiyaga cya Tanganyika n’imigezi yisukamo, inzu z’abaturage, inzu z’ubucuruzi n’ubuyobozi zose bazivuyemo.

Leta y’u Burundi yamaze gushyira hanze impuruza yo gufashwa, kuko amazi y’ikiyaga cya Tanganyika yamaze kwimura abarenze ibihumbi 100 bari batuye ku nkengero zacy, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi birahagarara.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Burundi, rigaragaza ko abantu 306,000 bakeneye ubutabazi, mu gihe abagera ku bihumbi 20 badafite aho kuba.

Amazi ya Tanganyika mu Burundi yarazamutse cyane arengera ahakorerwaga ibikorwa bitandukanye
Amazi ya Tanganyika mu Burundi yarazamutse cyane arengera ahakorerwaga ibikorwa bitandukanye

Igihugu cy’u Burundi kikaba kibarirwa mu bihugu 20 bizibasirwa n’ibiza, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere kugera muri Gicurasi 2024.

U Rwanda rurasabwa kwitegura

U Rwanda nk’igihugu cyahuye n’ibiza muri Gicurasi 2023, ubuyobozi bushinzwe iteganyagihe butangaza ko ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu hazaboneka imvura nyinshi.

Iteganyagihe rigaragaza ko mu kwezi kwa Mata 2024, imvura izaboneka mu Rwanda iri ku gipimo cya mm 100 kugera kuri mm 300 mu gihugu hose, ariko mu Ntara y’Iburengerazuba ni ho hazaboneka imvura nyinshi iri mu bipimo bya mm 220 na mm 260, Musanze, Burera no mu Burengerazuba bwa bw’Akarere ka Nyaruguru.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi no guhangana n’ibiza muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Rukebanuka Adalbert, yabwiye itangazamkuru ko mu myaka itanu ishize abantu 492 bahitanywe n’ibiza kandi abenshi bakubiswe n’inkuba.

Rukebanuka avuga ko igenzurwa ryakozwe rigaragaza ko Intara y’Iburengerazuba ifite ubudahangarwa bugera kuri 42% bwo kwirinda ibiza, hakaba hagomba gushirwaho ingamba zishoboka.

Ibiza biheruka kwibasira u Rwanda cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, byatwaye akayabo ka Miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka