75% by’amaraso yoherezwa mu bitaro mu Rwanda atwarwa na Drones

Ikigo Zipline kiyoboye mu gukwirakwiza ibikoresho birimo n’amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga cyifashishije utudege tutagira abapilote, kivuga ko mu Rwanda kigira uruhare rwa 75% mu kugeza amaraso ku bitaro byo hanze ya Kigali.

Drones zigeza amaraso mu bitaro ku kigero cya 75%
Drones zigeza amaraso mu bitaro ku kigero cya 75%

Ibi byagabanyije ku kigero cya 88%, impfu z’ababyeyi bapfaga babyara, bitewe no kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara, ntihaboneke andi yo kubatera.

Uretse gukwirakwiza amaraso ku bitaro, utu tudege tunatanga izindi serivisi zirimo ubucuruzi bwihuse, kugeza ibyo kurya ku babikeneye n’ibindi.

Zipline igaragaza ko ubu yamaze kugera ku ntambwe ishimishije yo gutanga serivisi ya miliyoni.

Iyi ntambwe y’amateka yagezweho nyuma yo kugeza udupaki tubiri tw’imiti ku Kigo Nderabuzima cyo muri Ghana, tuvuye mu kigo cya Zipline cyo muri Ghana.

Iyi sosiyete izwiho ubuhanga mu guhanga udushya, kubaka, no gukoresha indege zitagira abapilote zitwara ibintu, ubu igeze ku gukora ibirometero bisaga miliyoni 70 by’ubucuruzi ku munsi, migabane ine.

Umuyobozi Mukuru za Zipline, Keller Rinaudo Cliffton, ashimangira ubwitange bw’iyi sosiyete ku masoko akomeye, arimo ay’ubuvuzi, ubucuruzi bwihuse, ndetse no gutanga ibiribwa, akavuga ko mu bihe biri imbere Zipline ifite intego yo kugera ku bakiriya miliyoni imwe buri munsi.

Keller Rinaudo agira ati “Ahantu hakomeye drones zacu zifasha cyane ni mu gutanga amaraso agenewe abarwayi mu bigo nderabuzima byitaruye. Dufite gahunda yo gukomereza mu bucuruzi no kugeza mu bantu ibiribwa”.

Ku Mugabane wa Afurika, drones za Zipline zikora byinshi kandi bifitiye akamaro abatuye uyu Mugabane. Nko muri Ghana ubwaho, izi ndege za Zipline zigeza serivisi ku bantu ku kigero cya 54%.

Zipline igaragaza ko kuva yatangira gukorera muri Ghana, indege zayo zimaze gukora ingendo ibihumbi 540, zafashije mu kugeza kwa muganga inkingo 3,566,500, ibikoresho byo kwa muganga bigera kuri 2,825,210, udupaki tw’amaraso 14,807, hamwe n’ibikoresho 18,289, byifashishwa mu buvuzi bw’amatungo.

Ibyo bikoresho byagiriye akamaro abaturage bagera kuri miliyoni 17 z’abaturage ba Ghana batuye mu bice 13 bitandukanye by’iki Gihugu. Imibare yerekana ko ibyo bikoresho byatabaye ku buryo bwihuse ubuzima bw’abaturage 6,014, barimo abatewe amaraso ndetse n’abahawe imiti yica ubumara bw’inzoka ku bo zarumye kuva muri 2019.

Muri iki Gihugu cya Ghana kandi, Zipline igaragaza ko inka zigera ku 104,000 zakingiwe indwara ya ‘Anthrax’, mu gice cy’Amajyaruguru ya Ghana.

Uretse mu Rwanda no muri Ghana kandi, Zipline ikorera no muri Kenya, Côte D’Ivoire na Nigeria.

Muri Kenya, Zipline ikorana n’ikigo Elton John AIDS Foundation, ubufatanye bukaba bukibanda mu guha abantu ibikoresho byo kwirinda SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka