Malaysia: Abantu 10 baguye mu mpanuka y’indege

Muri Malaysia indege ebyiri za Kujugujugu zagonganye abantu 10 bari bazirimo bahita bapfa. Uko kugongana kukaba kwabaye ubwo izo ndege zari mu myitozo yo gutegura ibirori by’igisirikare kirwanira mu mazi (marine), impanuka ikaba yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi.

Suhaimy Mohamad Suhail, umuyobozi wa serivisi z’ubutabazi no kurwanya inkongi, mu itangazo yasohoye, yagize ati “Indege ebyiri za Kajugujugu zagonganye mu gihe zari mu myitozo, abantu 10 ni bo baziguyemo nk’uko byemejwe n’abaganga b’abasirikare”.

Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse kivuga ko ku mashusho yahise ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga yerekena uko iyo mpanuka yagenze, agaragaza indege zirindwi za kajugujugu zigendera hasi mu myitozo hejuru ya sitade ya Lumut, muri Leta ya Perak (mu Burengerazuba).

Izo ndege ngo zitozaga uko ziziyereka mu birori by’Ingabo za Malaysia zirwanira mu mazi, biteganyijwe muri Gicurasi 2024, muri izo ndege zirindwi zitozaga ku murongo, ngo haje kuvamo ebyiri zijya i buryo, ayo mashusho yerekanye imwe ikubita ngenzi yayo, zombi zihita zimanuka zirashwanyuka.

Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, yihanganishije imiryango yabuze ababo baguye muri izo ndege, mu butumwa bw’akababaro yohereje agira ati “Igihugu kiri mu marira nyuma y’ibi byago bibabaje umutima na roho”.

Minisiteri y’Ingabo ya Malaysia, by’umwihariko igisirikare kirwanira mu mazi, ngo cyahise gitangiza iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka.

Icyo gihugu cya Malaysia, giherereye muri Aziya y’Amajyepfo, si ubwa mbere gihuye n’izo mpanuka zo mu kirere, kuko no mu kwezi gushize kwa Werurwe 2024, nabwo ngo hari indege y’abashinzwe kurinda umutekano ku nkengero z’amazi yakoze impanuka, ariko ntiyica abantu benshi, indi ndege yahanutse mu 2016, ihitana abantu 6 harimo n’uwari Visi Minisitiri muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka