Telefoni ititondewe yatera indwara zirimo na kanseri y’ubwonko

Hari abantu bataramenya ko telefoni zigendanwa, igihe zititondewe zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ubw’abana kuko baba bagifite amagufa yoroshye kandi bagikura.

Ababyeyi bakwiye kurinda abana babo ikoreshwa rya telefone kuko zibangiriza ubwonko
Ababyeyi bakwiye kurinda abana babo ikoreshwa rya telefone kuko zibangiriza ubwonko

Hari ababyeyi batazi ingaruka mbi zigera ku bana babo mu gihe bakoresheje ibyo bita tabuleti “tablets”n’izindi telefoni zigendanwa zitwa “smartphones”.

Umushakashatsi w’Umunyamerikakazi witwa Devra Davis, yavuze ko imbaraga zikomoka ku byitwa radiyasiyo ”radiations”zinjira mu bwonko bw’abana mu buryo bworoshye, zikaba zagira ingaruka z’igihe kirekire kuko ubwonko bw’abana buba bugikura.

Umuganga witwa Dr Marc Arazi, uyobora umuryango witwa Phonegate alerts ushinzwe kurwanya ikoreshwa nabi rya telefone zigendanwa, avuga ko abana bato batagomba kwegerezwa cyangwa gukinisha telefoni, kuko amagufwa yabo y’umutwe aba ataraterana neza bikaba byorohera “onde” za telefoni kumwinjira mu bwonko.

Ikindi kandi ngo umugore utwite ntagomba gukoresha telefoni ayegereje ku nda kuko, nubwo umwana uri mu nda aba afubitswe n’ingobyi abamo ngo ntibyabuza onde za telefoni kumugeraho.

Hari abahanga mu by’imitekerereze ya muntu, baburiye abantu, bavuga ko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rishobora kugira ingaruka zirimo, kwibagirwa vuba, kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kubura ibitotsi cyane cyane ku bana bari mu kigero cy’ingimbi n’abangavu.

Umushakashatsi Devra kandi, avuga mu gihe cyose telefoni yegereye umubiri w’umuntu ishobora ku mugiraho ingaruka mbi, avuga ko n’iyo umuntu yayishyira munsi y’umusego aryamiye, bitabuza izo radiyasiyo kumugeraho,akagira abantu inama yo kuzibika kure y’aho baryamye.

Yongeraho ko mu masaha y’umunsi asanzwe abantu bari muri gahunda zabo zitandukanye, ibyiza ari ukubika telefoni zabo mu bikapu cyangwa mu masakoshi, kuko kuzitwara mu mifuka y’imyenda bituma izo radiyasiyo zinjira mu mubiri w’umuntu kuko ziba ziwegereye cyane.

Avuga ko abagabo bakunda gutwara telefoni mu mifuka y’amapataro yabo cyangwa mu mifuka y’amakoti bahura n’ingaruka z’igabanuka rikabije ry’intanga.

Dr Marc Arazi, avuga ko nubwo imbaraga zisohorwa na telefoni zitagaragarira amaso, zikaba zitanuka cyangwa ngo zihumure, bitabuza ko zigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Mu ngaruka zindi zikomoka ku ikoreshwa rya telefoni, harimo kugira ibibazo by’amaso atabona neza kuko ubwo yangizwa n’ikoreshwa rya telefoni rikabije.

Igitera ibyo bibazo by’amaso ahanini, ngo hari umuntu akibyuka atangira kureba muri telefoni akoresheje ijisho rimwe irindi rigipfutse, uko kuba amaso abiri areba urumuri ku buryo butandukanye ngo bikurura ubuhumyi. Ibyiza ngo ni ukurebesha amaso yose afunguye.

Indi ngaruka ikomoka ku ikoreshwa rya telefoni ni ukubura ibitotsi mu gihe cyo kuryama. Ibyiza ngo ni uko umuntu yazimya ibikoresho birimo urumuri nk’urwa telefoni na interineti nibura isaha imwe n’igice mbere y’uko ajya kuryama.

Ikibazo cy’isano iri hagati y’ikoreshwa rya telefoni na kanseri y’ubwonko, cyakomeje gutera impaka mu bahanga mu by’ubuzima, gusa itsinda ry’abaganga bakoze ubushakashatsi bifashishije imbeba, bavuze ko babonye ko imbeba zashyizwe hafi ya onde za telefoni igihe kinini zarwaye kanseri y’ubwonko n’iy’umutima ugereranije n’imbeba zari kure y’izo onde.

Hari kandi ikibazo cyo kubabara ijoshi kubera gukoresha telefoni igihe kirekire umuntu yubitse umutwe, ibyo ngo bikunda kugaragara ku bangavu n’ingimbi kuko baba bagikura, uko guhora bigonze bareba muri telefoni, hari ubwo bibatera kubabara ijosi. Hari abaganga ngo babonye ubwiyongere bw’icyo kibazo bagihimba izina rya "text-neck" mu Cyongereza.

Ikindi ngo ni uko abantu bakunda kwandika ubutumwa bugufi bakoresheje telefoni, bagera aho bakajya bababara intoki cyane cyane urutoki rw’igikumwe, kuko ngo si byiza ko intoki z’abantu zikora ikintu kimwe mu masaha meshi.

Dr Arazi avuga ko ari bibi kuvugira kuri telefoni umwanya munini, mu gihe umuntu ari mu rugendo, yaba ari muri “gari ya moshi”, cyangwa mu mudoka isanzwe, kuko ngo iyo umuntu ari mu rugendo nk’uko agera ahantu hari (reseau) nkeya, bigatuma telefoni ikoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abavugana bashobore kumvikana icyo gihe rero, nibwo umuntu aba afite ibyago byinshi byo kwinjiza “ondes”nyinshi mu mubiri we.

Abaganga bagira abantu inama yo gukoresha za ekuteri (ecouteur) mu gihe bahamagara cyngwa bitaba kugira ngo izo mbaraga ziva muri telefoni(ondes), zinyure muri izo ekuteri ntizinjire mu matwi y’umuntu ako kanya.

Dr Arazi avuga ko ibyiza ari ugushyira telefoni kure, n’igihe umuntu akeneye kuyivugiraho, akayishyiramo ijwi rinini (haut-parleur),akayirambika ku meza akabona kuvuga.

Kuva mu 2011, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), washyize radiyasiyo za telefoni mu bintu bishobora gutera abantu indwara ya kanseri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka