Telefone zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy ngo zaba zishobora guterwa na virus izihanagura
Ravi Borgaonkar, impuguke mu bushakashatsi bwa virus za telefone yatangaje ko hari virus ikora nka telekomande ishobora kwinjira muri telefone za Samsung Galaxy igahanagura ibirimo byose.
Mu kiganiro mbwirwaruhame bise Ekoparty security conference cyabaye kuwa mbere tariki 24/09/2012, Ravi Borgaonkar yagaragaje ukuntu ba nyiri iyo virus bashobora kuyobya abantu batunze telefone za Samsung Galaxy, barimo gukoresha internet bakabajyana kuri page ishobora gutuma telefone zabo zihita zisubira uko zari zimeze zigisohoka mu ruganda (factory reset).
Abashobora kugwirirwa n’ibyo byago ngo ni abantu bakunda gukoresha internet bakagenda bakurikiza amabwiriza bahabwa n’urubuga rwa internet (website) runaka, basabwa gufungura andi mashakiro (links/liens) kugeza igihe bagereye ahantu handitse "sexy co-ed" cyangwa ibindi bisa na byo.
Nk’uko Borgaonkar akomeza abivuga, ngo abantu benshi ntibajya bihanganira kudafungura bene izo mbuga ziriho ibintu bijyanye n’igitsina; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Slashgear.
Uwo mushakashatsi akomeza asobanura ko abagizi ba nabi bo kuri internet bashobora no kwangiza sim card y’umuntu bagahanagura n’ikintu cyose kiri muri telefone mu minota itatu gusa. Kandi ngo nubwo uwatewe ashobora kubona ibirimo kumubaho, ngo ntacyo yabasha gukora kugira ngo abihagarike.
Telefone za Samsung zikoresha ibyo bita Touchwiz ngo ni zo zoroshye kugwirirwa n’ayo mahano.
Borgaonkar asoza agira ati: “Twabajije Samsung icyo ibivugaho ariko ntiragira icyo itangaza, hagati aho udashaka kugira ibibazo yaba afunze pages za internet zifungura ubwazo (automatic pages) ni ukuvuga izifungukira muri NFC cyangwa muri code bita (QR code).
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi niko bigenda bamwe barabyara abandi bagacisha uburozi, wakorora inkoko anadin bakorora agaca.mbese ibyisi ni amayobera. ubundi se badakoze izo virus babona icy bakora. Gusa ikibabaje nuko rubanda tuba victims
murakoze kutuburira ariko nimugira ubundi buryo mwabona bworoshye bwo kuyirinda muzatubwire.ababikora ni abagome