Telefone igendanwa (mobile) imaze imyaka 40 ibayeho

Umugabo witwa Martin Cooper umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Motorola, ni we wavugiye bwa mbere kuri telefone igendanwa (mobile)mu 1973. Icyo gihe ngo yahamagaye umuyobozi w’isosiyete yitwaga AT&T’s Bell Labs, ikaba yari mucyeba wa Motorola.

Sogokuruza wa telefone zigendenwa ni telefone yitwa DynaTac 8000X yakoreshejwe bwa mbere na Cooper, umuyobozi wa Motorola.

Iyo telefone yashyizwe mu cyamunara mu 1984 igurishwa ibihumbi bine by’amadolari. Telefone ya DynaTac (Dynamic Total Area Coverage) yafataga amasaha icumi kugira ngo batiri yayo yuzuremo umuriro.

Umuyobozi wa Motorola, Martin Cooper, yerekana telefone ya DynaTac 8000X ifatwa nka sogokuruza wa telefone zigendanwa zose zo ku isi.
Umuyobozi wa Motorola, Martin Cooper, yerekana telefone ya DynaTac 8000X ifatwa nka sogokuruza wa telefone zigendanwa zose zo ku isi.

Hashize imyaka 33 telefone igendanwa ivumbuwe, umuhanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga ry’itumanaho nyakwigendera Steve Jobs, nawe yatunguye abandi bahanga mu itumanaho, ubwo yahamagaraga akoresheje iPhone ya mbere yari amaze gushyira ahagaragara mu mujyi wa San Francisco.

Yabikoreye mu nzu mberabyombi yari yuzuyemo abanyamakuru bari baje gukurikirana iryo koranabuhanga.

Kuva mu 1973, kugeza mu 2003 telefone igendanwa yagize impinduka zitangaje cyane, iva ku gikoresho kinini cya plastique igenda ifata andi masura igera ku kantu gato gasa na mudasobwa ntoya cyane yo mu ntoki, kandi ari nako gakoreshwa ibintu byinshi bitari uguhamagara no kwitaba gusa, ahubwo ishobora no gukoresha internet ikanafata amafoto cyangwa video.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka