Sosiyete Direct Pay Online yahawe icyangombwa cy’ubuziranenge

Direct Pay Online Group sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo bwa mbere muri Afurika ko guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge mu gutanga serivise zo kwishyura hifashsishijwe ikoranabuhanga.

Eran Feinstein, umuyobozi wa DPO.
Eran Feinstein, umuyobozi wa DPO.

Iki cyemezo kizwi nka Payment Card Industry Data Security Standard (PCI DSS), ni cyo cyemezo gikuru gihabwa ibigo bikora muri serivisi zo guhererekanya amafaranga, igaragaza ko ikigo kigifite kiba kizewe.

Byabaye nyuma yo gukora isuzuma ryakorewe ku kicaro cy’iyi sosiyete giherereye muri Afurika y’Epfo nu ku bindi byicaro ifite mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Ethiopia, Namibia, Nigeria, Rwanda, Botswana, Ghana, Zambia, Malawi na Zimbabwe.

Ibigo bikomeye ku isi mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nka Visa, MasterCard na American Express nibyo byashyizeho iki cyemezo.

Eran Feinstein, umuyobozi wa DPO, yavuze ko iki cyemezo bagihawe kubera intego bihaye yo gukorera ku bipimo byemewe ku isoko mpuzamahanga, kandi bakifuza ko amafaranga y’abakiriya babo acungwa mu mutekano.

Yagize ati “Twakira tukanakwirakwiza amafaranga aturuka mu bice bitandukanye birimo ayoherezwa kuri telefone, amakarita kandi mu buryo butekanye. Iki cyemezo kirerekana ko turi ku rwego mpuzamahanga.”

Offer Gat, umuyobozi mukuru wa DPO, we yavuze ko guhabwa iki cyemezo bigaragaza ko bakoreye ku rwego ruhanitse mu isoko ryo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.

Ati “Duha serivise amahoteri, amakompanyi y’indege, ibigo by’ubukerarugendo, amashuri, ubwishingizi n’ubucuruzi bukoresha amafaranga mu ikoranabuhanga, niyo mpamvu tugomba kugaragaza ubudasa mu bijyanye n’ayo mafaranga n’ayo makuru.”

Uretse iki cyemezo Direct Pay Online ifite uburyo bukomeye bwo kwirinda kwibwa amafaranga iyi sosiyete yakoreye isoko ry’Afurika. Ubu buryo kandi bukorana na Visa, Mastercard, American Express, M-PESA, Airtel Money, MTN Money, Tigo na mVisa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka