Rulindo: Urubyiruko ruributswa ko telephone atari iyo guteretesha gusa

Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rurahamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telephone mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kuyikoresha mu kwidagadura gusa cyaangwa ibitabafitiye umumaro nko kuyitukaniraho n’ibindi.

Ubwo yasuraga urubyiruko rwo mu murenge wa Base, mu mpera z’icyumweru gishize, Bienvenu Norbert ushinzwe urubyiruko mu karere ka Rulindo yasabye urubyiruko rwo muri uyu murenge ko rugomba kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, ruribyaza umusaruro.

Yavuze ko telephone aho kuyikoresha gusa muri gahunda zijyanye no guteretana, ishobora no gukoreshwa mu bindi bibyara inyungu, nko kubaza abandi ahari akazi, kuganira na bagenzi bawe biteje imbere, ubabaza inzira banyuzemo n’ibindi.

Yagize ati “Hari bamwe muri mwe usanga bakoresha telefoni mu bidafite umumaro, kandi ibibyara inyungu bihari byinshi. Telefone ntikoreshwa mu bijyanye no gutereta gusa, oyaaa telephone igomba gukoreshwa mbere na mbere mu bikorwa bibyara inyungu, hanyuma ukaba wanayiteretesha mu gihe bibaye ngombwa ariko wabanje kuyibyaza inyungu.”

Urubyiruko mu karere ka Rulindo ngo narwo rushyize imbere gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ruribyaza inyungu muri gahunda zo kwiteza imbere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka