Perezida Kagame yifuza ko buri Munyarwanda atunga ‘Smart Phone’

Perezida Kagame avuga ko icyifuzo afite ari uko buri Munyarwanda yatunga telefone igezweho (Smart Phone), kuko yizera ko uwo igezeho ituma yongera umusaruro w’ibyo akora.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, aho abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu, ndetse n’abaturage bakaba bahawe urubuga rwo kuganira na we.

Perezida Kagame ahamya ko gukoresha izo telefone ari ugukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi ko birimo inyungu kuri buri wese.

Yagize ati “Birimo inyungu kuri buri muntu wese, isi aho igeze ni ikoranabuhanga, ni itumanaho, bishingirwaho mu kugera ku bintu byinshi. Ubu buri rwego rwose rw’ubuzima bw’abantu iryo koranabuhanga rizamo, haba mu ishoramari, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi n’ahandi. Ntawe rero twakwifuza ko asigara inyuma”.

Ati “Hari n’ibindi bikoreshwa mu rwego rusanzwe, umuturage ufite Smart phone akaba yagira inyigisho avanaho, serivisi aboneraho, gukurikirana ibimwegereye n’ibya kure. Kumenya aho yagurisha icyo afite n’aho yagura icyo ashaka. Turashaka ko n’abaturage bo ku rwego rwo hasi, ibyo bikoresho bibageraho, babikoreshe mu gutubura ibyo batunze cyangwa bashaka gutunga”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu telefone zimaze gukusanywa zizahabwa abaturage muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ zimaze kugera ku bihumbi 37, akemeza ko aho bigeze ari heza kandi ko aho iyo telefone igeze ibyarira umusaruro umuturage.

Ku kibazo cy’uko abaturage bashobora guhabwa telefone ntibabashe kubona amafaranga yo kugura ‘mega’ ngo bakoreshe internet, Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge biteye.

Ati “Ibyo na byo bizagabanuka muri rusange ariko tuzanareba uko byagabanukira abo kuri urwo rwego. Ibyo gushyiramo umuturage arabibona, ntabwo ndumva uwahawe telefone ngo ayishyire munsi ya matela cyangwa ayijugunye, iteka arayikoresha, akenshi ahereye ku muvandimwe, inshuti ikamugoboka kugeza abonye aho ahera”.

Yatanze urugero ku mashanyarazi, aho yagiye agezwa ku baturage hanyuma abantu bakibaza niba bazajya babasha kwigurira umuriro wo gucana, ati “ahubwo icyo twabonye ni uko aho yageze byahereye ko bihindura ubuzima bwabo, kuko bamenya uko babigenza kandi na Leta ikomeza kubareberera mu byo baba bahawe”.

Mu minsi mike ishize ubwo Connect Rwanda yatangizwaga, Perezida Kagame ubwe yahise yemera gutanga telefone 1500 zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Mara Phone, abagize umuryango we na bo hari izo batanze ndetse n’ibigo binyuranye bikaba byaritabiriye iyo gahunda byiyemeza kugira izo bitanga, icyo gikorwa kikaba gikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gitekrezo turagishimwe ariko turifuza ko mwazigeza no mumirenge yicyaro

Alice yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka